{Itsinda ry’abaririrmbyi rimaze kumenyekana hano mu Rwanda rya Dream Boyz riratangaza ko ubu basigaye bajya gukorera indirimbo mu gihugu cya Uganda. Ngo ibi si ugupinga abakora indirimbo mu Rwanda ahubwo ngo barashaka no kumenyekana muri kariya gace.}

Ubwo IGIHE.com twavuganaga n’umwe mu bagize iri tsinda witwa Nemeye Platini yagize ati:”Gukorera umuziki wacu hanze biterwa ahanini no gushaka kumenyekana muri biriya bihugu”.

Ntabwo ari Dream Boyz gusa berekeje muri Uganda kuko n'umuhanzi Uncle Austin yahisemo gufata uwa Mbarara yerekeza muri Uganda gukora indirimbo we ariko ngo ni mu rwego rwo gushaka ko amajwi agize indirimbo ze yahinduka akaba meza kurushaho. Ibi ngo nibyo bizatuma indirimbo ze zikundwa, haniyongeraho ko n’ubundi zimwe muri zo zirimo kubica bigacika i Kampala.

Butera Knowless, Kitoko Bibarwa, Urban Boyz n’abandi, nabo bo bari mu bafashe umuhanda werekeza Uganda kuko bashaka ko ibihangano byabo byasagamba no muri kariya Karere kandi n’indirimbo bakora zikagira ijyana nshya, inogeye amatwi n’umudiho.

Urban Boyz
Urban Boyz
Knowless
Knowless
Kitoko
Kitoko
Drean Boyz
Drean Boyz