{Mu gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Rongi Minisitiri w’umutungo kamere Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko imiyoborere myiza ari ukujya inama hagati y’abayobozi n’abayoborwa, aho bashyira hamwe mu gucunga neza ibikorwa remezo, ndetse no kugira uruhare mu gushakira hamwe icyateza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.}

Minisitiri Biruta abihera ku bikorwa by’umudugudu w’icyitegererezo wubatse ahitwa Muyebe, kandi ari mu cyaro cya Kure, ibi bikorwa bikaba birimo igishushanyo-mbonera cy’uyu mudugudu, inzu zubatse ku buryo bwo gufata amazi yose ku mazu, ibigega bya Biogaz, ndetse n’ubworozi bwa Kijyambere, aho asaba ko hakenewe kongerwa mu karere imidugudu yujuje ibya ngombwa byose umuturage akenera.

Ashimangira ikigamijwe mu miyoborere myiza nk’isoko y’amajyambere nk’aya bitandukanye n’abakekaga ko imiyoborere myiza ari ugushyiraho abayobozi no kubakuraho gusa.

Dr Biruta yagize ati “Ntabwo imiyoborere myiza ari ukwishyiriraho abayobozi cyangwa kugira ububasha bwo kubakuraho igihe batakoze neza gusa, kuko imiyoborere myiza ari ugushyira hamwe ukagira uruhare mu iterambere ry’umuturage, hatitabajwe Leta buri munsi.

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Muyebe ariko n’ubwo nabo bishimira ibyiza imiyoborere myiza imaze kubagezaho birimo imiturire myiza ndetse n’imibereho myiza, banifuza kubakirwa amashuri kugira ngo abana babo baruhuke kujya kwiga kure, nk'uko Nirere Beathe wimuwe mu manegeka avuga, ko gutura neza mu mudugudu byamusubije ubuzima, ariko agasaba ko kuba barahawe ishuri ribanza, bagakwiye kubakirwa ibyumba by’amashuri by’imyaka 12, n’ikigo nderabuzima.

Uyu mubyeyi avuga ko imiyoborere myiza yatumye yimurwa mu manegeka akaba atuye neza
Uyu mubyeyi avuga ko imiyoborere myiza yatumye yimurwa mu manegeka akaba atuye neza