Ni umudugudu wubatswe mu buryo bugezweho, mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu. Ni akarere gaheruka kwibasirwa n'ibiza ahanini bishingiye ku mugezi wa Sebeya, byasenye inzu nyinshi ndetse abaturage bamwe bakahasiga ubuzima.

Imirimo yo kuwubaka biteganyijwe ko izarangirana n'uku kwezi kwa Kamena 2023, aho imiryango 120 yo mu bice bitandukanye by'aka karere izahita ituzwamo.

Ahari kubakwa Umudugudu w'Icyitegererezo wa Rugerero hari hasanzwe hari inzu zubatswe mu buryo bw'umudugudu ariko muto, wari waratujwemo abatishoboye bo muri Rubavu.

Umudugudu w'Icyitegererezo wa Rugerero urimo kubakwa na Minisiteri y’Ingabo/Inkeragutabara, imirimo ikagenzurwa na Gasabo 3D Design Ltd, naho Ikigo cy'Iguhugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA) gihagarariye Leta y'u Rwanda mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'iyi mirimo.

Niyonshuti Elie, umukozi wa Gasabo 3D Design Ltd akaba umwe mu bashinzwe kugenzura iyi mirimo y'ubwubatsi, yabwiye IGIHE ko imirimo yo kubaka uyu Mudugudu isa n'iyarangiye.

Ati "Imirimo irimo gukorwa ni iyanyuma, izarangirana n'uku kwezi."

Ni umudugudu uzaba ufite ibyangombwa nkenerwa byose

Muri rusange uyu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Rugerero, ugizwe n'ibyiciro bibiri byombi biri kugera ku musozo: Icyiciro cya mbere kigizwe n’inzu nini (blocks) eshatu zigeretse gatatu (G+3) zizatuzwamo imiryango 120.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n'ibikorwaremezo nk’imihanda, Ikigo mbonezamikurire y’abana (ECD), agakiriro, isoko no kongera no kuvugurura ivuriro ry'ibanze rya Muhira, amashanyarazi, amazi, ikibuga cy'imikino y'intoki, ubwiherero rusange, umurima w'imboga n'imbuto n'ibindi.

Hari inyubako ebyiri nini aho umuryango umwe uzajya uba ufite inzu irimo ibyumba bibiri, uruganiriro, igikoni, ubwogero n'ubwiherero, imbere mu nzu.

Ni inzu kandi ifite ibaraza ry'inyuma mu gikari rifite aho kumusera no kwanika imyenda, igikoni gito, aho kogereza amasahani ndetse n'aho abantu bashobora kwicara bakaganirira.

Inafite ibaraza rindi imbere ariko rihuriweho n'abandi bose kuko niryo ririmo inzira igeza buri wese ku nzu ye.

Hari indi nyubako izatuzwamo imiryango 40, yo umuryango uzajya uhabwa ifite icyumba kimwe n'ibindi byose birimo ubwogero, ubwiherero, igikoni, uruganiriro ndetse n'ibaraza ry'imbere mu gikari n'inyuma aho abayibamo bazajya basohokera.

Nubwo abaturage bafite ubwiherero mu nzu, hateganyijwe n'ubwiherero n'imesero rusange. Bwose hamwe ni inzu (blocs) ebyiri.

Buri nzu iba ifite mubazi yayo y'amazi n'iy'amashanyarazi. Imbere y'inzu hari gushyirwa ubusitani bwiza ndetse harimo guterwamo ibiti by'imbuto n'iby'umutako bizana akayaga.

Muri uyu Mudugudu hari imihanda yubatse hagati, ukagira n'ahantu hisanzuye, ibigega bibika amazi, hari kandi n'ikigega ku buryo abaturage bashobora kuyavoma.

Ni umudugudu uzaba ufite irerero rifite ibyumba by'amashuri bitandatu, icyumba cy'umuyobozi, igikoni, icyumba abarimu bazajya bicaramo, icyumba cy'inama ndetse n'icyumba abana baruhukiramo.

Ni irerero rizaba rigezweho ndetse rifite ibikoresho bikenerwa, cyane ko hanze hari ubusitani bizashyirwamo ibikoresho bifasha abana kwidagadura n'ibindi bikinisho.

Ni umudugudu ufite ibibuga by'imikino bya Basketball na Volleyball bifite ahantu bicara hameze nka Stade.

Hari kandi agakiriro kubatswe muri uyu Mudugudu, kandi uretse abazaba batujwe mu Mudugudu, biteganyijwe ko n'abawuturiye bazajya bakifashisha.

Muri uyu Mudugudu kandi hari kubakwa ibiraro bizajya bikorerwamo ubworozi bw'amatungo arimo inkoko zizahabwa abazatuzwa muri uyu Mudugudu.

Uyu Mudugudu kandi uri kubakirwa umuhanda wa kaburimbo uturuka ku muhanda munini wa Kigali – Rubavu, ukagera mu Mudugudu ukanawuzenguruka.

Ni umudugudu kandi ufite isoko rizajya ricuririzwamo ibintu bitandukanye birimo ibiribwa, hakaba harimo n'Ikigo Nderabuzima.

Iyo uri mu muhanda Kigali - Rubavu ubona icyapa kikuyobora kuri uyu Mudugudu w'Icyitegererezo
Iyo uri mu muhanda Kigali – Rubavu ubona icyapa kikuyobora kuri uyu Mudugudu w'Icyitegererezo
Uyu mudugudu ugizwe n'inyubako zizaba zitanga ubwisanzure ku baturage batishoboye n'abari batuye mu manegeka
Uyu mudugudu ugizwe n'inyubako zizaba zitanga ubwisanzure ku baturage batishoboye n'abari batuye mu manegeka
Uyu mudugudu wahawe umuhanda wa kaburimbo uwuzenguruka, icyakora nturarangira kubakwa
Uyu mudugudu wahawe umuhanda wa kaburimbo uwuzenguruka, icyakora nturarangira kubakwa
Imirimo y'ubwubatsi irakomeje, buri wese usanga ahugiye mu kazi ke
Imirimo y'ubwubatsi irakomeje, buri wese usanga ahugiye mu kazi ke
Uyu mudugudu byitezwe ko uzatuzwamo imiryango 120
Uyu mudugudu byitezwe ko uzatuzwamo imiryango 120
Ku ruhande rw'uyu mudugudu hari umurima mugari w'imboga
Ku ruhande rw'uyu mudugudu hari umurima mugari w'imboga
Ibikoresho by'ibanze byatangiye kugera muri izi nzu
Ibikoresho by'ibanze byatangiye kugera muri izi nzu
Mu ruganiriro hamaze gushyirwamo intebe
Mu ruganiriro hamaze gushyirwamo intebe
Uyu mudugudu wahawe irerero n'ibindi bikorwa remezo
Uyu mudugudu wahawe irerero n'ibindi bikorwa remezo
Abazatuzwa muri izi nzu bazaba bafite ahantu bashobora kwicara hanze
Abazatuzwa muri izi nzu bazaba bafite ahantu bashobora kwicara hanze
Abagenzura iyi mirimo y'ubwubatsi bahamya izarangira muri uku kwezi
Abagenzura iyi mirimo y'ubwubatsi bahamya izarangira muri uku kwezi
Anaturage benshi bahawe akazi muri uyu mushinga
Anaturage benshi bahawe akazi muri uyu mushinga
Imirimo y'ubwubatsi bw'ibikorwaremezo by'uyu mudugudu irarimbanyije
Imirimo y'ubwubatsi bw'ibikorwaremezo by'uyu mudugudu irarimbanyije
Uyu mudugudu wanateganyirijwe ibice bishobora gukorerwamo ubwirozi nk'ubw'inkoko
Uyu mudugudu wanateganyirijwe ibice bishobora gukorerwamo ubwirozi nk'ubw'inkoko
Harimo kubakwa uburyo bwo gufata amazi n'imyanda iva mu bwiherero
Harimo kubakwa uburyo bwo gufata amazi n'imyanda iva mu bwiherero

Amafoto: Munyakuri Prince