Ubwo bwato bwerekezaga mu gace ka Kalehe bwarohamye mu Kivu mu ijoro rishyira ku wa 16 Mata, bibanza kwemezwa ko abantu batatu aribo bapfuye, 33 bakarokoka naho abarenga 100 bakaburirwa irengero.

Perezida wa RDC Felix Tshisekedi yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, “mu rwego rwo kuzirikana abarohamye i Kalehe, amabendera yose yururutswa kugeza mo hagati mu cyunamo cy’amasaha 24.” Hari hamaze kwmezwa ko abantu 13 bapfuye, 114 bataraboneka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Murenzi Augustin yavuze ko imirambo imwe yagaragaye mu gace ayobora, indi ikaba irimo gushakishwa.

Ati “Ubu tumaze kubona imirambo ibiri ariko hari indi icyenda abaturage batubwiye ko ikiri mu mazi, ubu turi gushakisha imirambo yose ku bufatanye n’ingabo zikorera mu mazi, izaboneka ubuyobozi bw’akarere buzafata icyemezo ku buryo yshyikirizwa Congo.’’

Ubwo iyo mpanuka yabaga, abatangabuhamya batuye aho iyo mpanuka yabereye bavuze ko ubu bwato bwari butwaye abantu barenga 150 nk’uko umuyobozi wa Sosiyete Sivile muri Komine Mbinga, Bulimbi Delphine yabitangaje.

Yavuze ko iyo mpanuka yatewe ahanini n’uko ubwato bwari bupakiye ibilo byinshi cyane kandi no mu mazi harimo imiyaga ifite ubukana.

Perezida Tshisekedi yasuye agace ka Kalehe, atangaza icyunamo mu gihugu hose
Perezida Tshisekedi yasuye agace ka Kalehe, atangaza icyunamo mu gihugu hose