Iki cyemezo cyagarutsweho ku wa gatatu tariki 18 Ukwakira 2023, ubwo iki kigo cyatahaga ku mugaragaro sitasiyo isimburizwaho batiri za moto zikoresha amashyanyarazi ya mbere mu Ntara iherereye ku Ruyenzi.
Umuyobozi wa Ampersand mu Rwanda, Hakizimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko bari mu rugamba rwo kongera moto zikoresha amashanyarazi, bityo uyu mwaka uzarangira hashyizwe mu muhanda moto zirenga 1000.
Ati “Uyu munsi dufite moto zigera ku 1200 mu mihanda y’u Rwanda, kandi mbere y’uko umwaka urangira turateganya gushyiramo moto zirenga 1000. Bivuze ko uyu mwaka uzarangira mu Rwanda dufite moto 2300. Murabizi ko dukorera no muri Kenya, turifuza ko umwaka uzarangira naho tugeze kuri moto 500.”
Uko moto ziyongera ni na ko hashyirwaho aho guhindurira batiri mu gihe zashizemo umuriro kubakoresha izo moto ahazwi nka ‘swap station’.
Ampersand igaragaza ko uyu mwaka uzarangira nibura bafite sitasiyo nk’izo 30 hirya no hino mu Mujyi wa Kigali zivuye kuri sitasiyo 18 zihari harimo imwe iri ku Ruyenzi.
Ahagiye gufungurwa sitasiyo nshya harimo i Kinyinya, Nyacyonga, i Nyarutarama, i Kanombe, Kabeza n’ahandi.
Yagaragaje ko bahisemo gukora no gucuruza moto z’amashanyarazi gusa kubera ko imibare igaragaza ko hejuru ya 60% by’ibinyabiziga mu Rwanda ari moto bityo ko bifuzaga iryo soko.
Ati “Iyo ugiye kureba ingaruka ku bidukikije no ku nyungu ubwabyo, usanga 60% ari umubare munini. Turibanda cyane kuri iyo 60%, uyu munsi turi kuri moto wenda uko ishoramari ryazakura twatekereza ku modoka ariko ntabwo biri vuba.”
Kimwe mu bintu bikomeje kwibazwaho cyane ni izamuka rya hato na hato ry’ibiciro by’ibikomoka kuri petiroli binatuma ingendo zihenda.
Abakoresha ibinyabiziga muri iki gihe bagirwa inama yo kwitabaza ibikoresha amashanyarazi cyane ko u Rwanda rwamaze kwinjira muri iti gahunda.
Bigaragazwa ko gutunga ibyo binyabiziga bihendutse kurusha imodoka cyangwa moto zikoresha lisansi na mazutu.
Hakizimana Emmanuel yavuze ko mu rwego rwo gufasha abantu kwigobotora ingoyi y’ibiciro bihanitse bya lisansi bateganya gushyira moto ibihumbi 10 mu mihanda yo mu Rwanda.
Ati “Fata bateri imwe uyishyure 1750 Frw igende ibilometero 70, na litiro imwe ya Lisansi 1822 Frw igende ibilometero 40 bivuze ko nibura tuzigama arenga 45% ugereranyije na moto za lisansi.”
“Ni yo mpamvu dushishikariza abantu kuva kuri izo moto zinywa lisansi kubera ko hari ibyiza byinshi. Byaba mu buryo bw’amafaranga umuntu atahana ndetse n’ibigenda ku gukoresha ikinyabiziga.”
Ampersand itangaza ko gukoresha moto z’amashanyarazi bihendutse cyane by’umwihariko ku batwara moto zaba izabo bwite cyangwa abazitwaraho abagenzi, kuko bihendutse ku kigero cya 50% ugereranyije n’amafaranga yo gukoresha ibikomoka kuri peteroli.







Ibitekerezo 0