{Kuva yakwitwa Kaminuza y’u Rwanda(UR) ihurijwemo izahoze ari kaminuza n’amashuri makuru bya Leta, yatangiye gutanga impamyabumenyi za mbere ku banyeshuri 10,087 mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.}

Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi za mbere watangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama kuri Sitade ya Camp Kigali uzasozwa kuwa 22 Kanama.

Haherewe kuwa banyeshuri 402 bigaga Ishuri rya ‘Arts and Social Studies’ na 809 barangije muri ‘Medecine and Health Studies’ .

Kuwa 19 Kanama hazatangwa impamyabumenyi ku banyeshuri 2275 bo mu Ishuri ry’Ubucuruzi; kuwa 20 Kanama zihabwe 3,600 barangije mu Ishuri ry’Uburezi; kuwa 21 ni 1380 bo mu Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga naho kuwa 22 ni 1612 bo Ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’amatungo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Mike O’Neal, yabwiye abarangije muri UR ko iyi ari intangiriro yo kwiga kuko kwiga bitajya birangira.

Yakomeje ababwira ko ubumenyi bahawe ari ubwo kubafasha guhindura imiryango yabo, abaturanyi, igihugu n’isi muri rusange.

Ygaize ati “Ikibazo abantu bose bazibaza ni ‘Ese wa munyeshuri yabaye muntu ki?’ Icyo uzaba cyo ni icyo uzakoresha ubumenyi wahawe.”

Abarangiza kwiga muri za kaminuza mu Rwanda bamenyereye ko batagomba gutegereza akazi kuri leta. Umwe mu barangije uyu mwaka, Nshimyumuremyi Isaac wigaga ibijyanye no gutera ikinya yabwiye IGIHE ati“Isoko ry’umurimo ni rito ibyo ni ibintu tuzi neza. Gusa icya mbere buriya aba ari ugushaka ubumenyi kandi twarabubonye. Twiteguye guhangana rero, ariko ni biba ngombwa tuzanikoresha. Bagenzi banjye bo gucika intege, ahubwo dufatanye twungurane ibitekerezo turebe uburyo twakwibumbira mu makoperative tugakorera hamwe.”

Umuyobozi Mukuru wa UR, Dr. Mike O’Neal, ashimira umunyeshuri warushije abandi gutsinda
Umuyobozi Mukuru wa UR, Dr. Mike O’Neal, ashimira umunyeshuri warushije abandi gutsinda