Kuri uyu wa 25 Gashyantare, Ubuyobozi bw’Umuryango Imbuto Foundation n’ubw’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, bwakanguriye abaturage bo mu Murenge wa Gikomero, mu karere ka Gasabo kwitabira urugo mbonezamikurire rufasha abana gukura neza binyujijwe muri porogaramu ya Early Childhood Development.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere ryo kubaka ubushobozi bw’abaturage mu Imbuto Foundation, Assumpta Ingabire, yavuze ko batangirije iki gikorwa mu murenge wa Gikomero kugira ngo bashishikarize abaturage bahatuye kwitabira urugo mbonezamikurire rw’abana bato, cyane cyane bashishikariza abagabo kugira uruhare mu burezi bw'abana babo. Iki gikorwa cyafatanijwe na gahunda yo gushimira abafashamyumvire muri gahunda y'imboneza mikurire y'abana bato.
Ati "Abagabo ntibaboneka cyane…usanga ahanini baharira uburere bw’abana babo ababyeyi b’abagore, none turashaka ko baza bose umugabo akamenya uruhare rwe iyo umugore atwite ndetse n’uko amufata.”
Ingabire yakomeje avuga ko ababyeyi bakwiriye kujya bakinisha abana babo kugira ngo babashe gukura neza bafite ubwenge, ndetse n’igihagararo kimeze neza.
Yabivuze agira ati "Usanga hari ibindi batitaho nko gukangura ubwenge bw’umwana, kumenya kumukinisha, ababyeyi bakwiriye kubakinisha. Ni ikintu kitabaga mu muco wacu.”
Abaturage bo muri Gikomero bigishijwe ibijyanye n’urugo mbonezamikurire binyuze mu ikinamico yakinwe n’abakinnyi b’Urunana DC, bagaragaza uburyo bamwe mu babyeyi cyane cyane abagabo bagifite imyumvire y’uko umwana agomba guharirwa nyina, ndetse ntibite ku mirire y’abagore babo mu gihe batwite.
Umwe mu baturage bo muri uyu murenge waganiriye na IGIHE, yavuze ko kuva urwo rugo mbonezamikurire rwakubakwa aho atuye, rwabafashije kumenya uko bita ku bana bato, ndetse n’abagore batwite.
Ati "Kera ntabwo twari tuzi uko bita ku mwana mu bijyanye n’imirire ye, ariko ubu usanga n’abagabo bamwe na bamwe babyitabira.”
Urugo mbonezamikurire rwakira abana bato bafite kuva ku myaka itatu kugeza kuri itandatu, bagahabwa amafunguro atuma bakura neza, ndetse n’ababyeyi babo bakajyayo guhabwa amasomo y’uko umugore yitabwaho kuva agitwite kugeza umwana avutse agakura. Iyi gahunda y'imbonezamikurire y'abana igira n'ikindi gice cyita ku bana bafite kuva ku myaka zero kugeza ku myaka itatu, aho bigishirizwa iwabo mu ngo n'ababyeyi babihuguriwe bagiye bayoboye amatsinda mato mato mu midugudu.
Ubu bukangurambaga buzakomeza no mu zindi ngo mbonezamikurire ziri mu turere icumi tw'u Rwanda hanashimirwa abashamyumvire muri gahunda y'imbonezamikurire y'abana bato bazwi ku izina rya "caregivers".







Ibitekerezo 0