Kuri uyu wa 05 Werurwe, uyu muhango watangirijwe mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo, ahahembwe abakobwa 16 barangije amashuri abanza mu 2015, ndetse n’undi mukobwa umwe witwaye neza mu kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare Ubugenge n’Ubutabire (MPC), wabaye uwa gatanu mu gihugu mu mashami yose ya siyansi.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri watangije ku mugaragaro iki gikorwa mu izina rya Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi w’ikirenga wa Imbuto Foundation, yashimiye Inkubito z’Icyeza uko zitwaye mu bizamini bya Leta, abarimu babigishije, ababyeyi babo, ndetse na Madamu Jeannette Kagame udahwema guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Yagize ati “Madamu Jeannette Kagame ni umubyeyi w’abadafite ababyeyi, w’abatagira kivurira. Ababyeyi bakora nk’ibyo akora ni bake mu Isi, baba badasanzwe kandi babaho gake cyane mu kinyejana. Twe dufite ayo mahirwe muri iki kinyejana tugomba kuyakoresha neza,”

Minisitiri Musafiri yanagaragaje ko Imbuto Foundation ari wo muryango wa mbere utegamiye kuri Leta uri ku isonga mu guteza imbere uburezi bw’abakobwa mu Rwanda. Yongeyeho ko hakiri zimwe mu mbogamizi zikizitira iri terambere ry’uburezi, bityo asaba indi miryango ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kubigiramo uruhare.

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri UNICEF Rwanda, Graham Yang, yavuze ko u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye bafite icyerekezo kimwe mu guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa, anabasaba kwima amatwi ababaca intege zo kugera ku ntego bihaye.

Ati “Ntimukemere ko hagira ubabwira ko ikintu gikomeye, mukore cyane muzabigeraho. Nizeye ko abahembwe bazabera abandi urugero, bakabigiraho, nabo bakagera ikirenge mu cyabo.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe, yashimiye Madamu Jeannette Kagame watangije Umuryango Imbuto Foundation, agira ati “ Imbaraga ashyira mu guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa, ntimuzazipfushe ubusa.”

Guverineri Bosenibamwe yanakebuye abo bana b’abakobwa kwirinda ababashuka bakabatera inda. Ati “ Wishimisha igihe gito, ingaruka zikakubaho ubuziraherezo mu buzima bwawe bwose.”

Mu karere ka Rulindo, mu bakobwa 1606 bakoze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri 2015, 1277 nibo batsinze, ni ukuvuga abangana na 79,5%. Naho mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye, mu bakobwa 821 bakoze, 752 nibo batsinze bangana na 92%.

Guhera muri 2005, Umuryango Imbuto Foundation watangiye guhemba buri mwaka abakobwa bitwaye neza mu bizamini bya Leta hirya no hino mu gihugu, kuri ubu ikaba imaze guhemba abakobwa 2,457. Abitwaye neza mu mashuri yisumbuye bahabwa mudasobwa zigendanwa zibafasha muri kaminuza, bakanahabwa amahugurwa yo kuzikoresha.

Igikorwa nk’iki cyabereye muri Rulindo kizakomereza mu tundi turere tugize igihugu.

Minisitiri Musafiri ashyikiriza igihembo umwana w'umukobwa witwaye neza mu kizamini gisoza amashuri abanza muri 2015
Minisitiri Musafiri ashyikiriza igihembo umwana w'umukobwa witwaye neza mu kizamini gisoza amashuri abanza muri 2015
Minisitiri Dr Musafiri ashyikiriza igihembo cya laptop Giramata Muhorakeye Candide wabaye uwa gatanu mu gihugu mu masomo ya siyanse
Minisitiri Dr Musafiri ashyikiriza igihembo cya laptop Giramata Muhorakeye Candide wabaye uwa gatanu mu gihugu mu masomo ya siyanse
Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri ashimira umwe mu Nkubito z’Icyeza
Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri ashimira umwe mu Nkubito z’Icyeza
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri UNICEF Rwanda, Graham Yang
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri UNICEF Rwanda, Graham Yang
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe
Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri yashimiye uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame mu guteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa
Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri yashimiye uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame mu guteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa
Abana b'abakobwa batsinze neza barashimiwe
Abana b'abakobwa batsinze neza barashimiwe
Umuyobozi wa Imbuto, Urujeni Feza Bakuramutsa
Umuyobozi wa Imbuto, Urujeni Feza Bakuramutsa
Ifoto y'urwibutso
Ifoto y'urwibutso