{Mu rwego rwo kurushaho kujyana n’iterambere, koperative COPED ( Compagnie pour environement et development) ikora isuku mu Mujyi wa Kigali yatangiye gukoresha ibikoresho bigezweho bigizwe n’ibimoteri ndetse n’imodoka zabugenewe mu gutwara imyanda.}
Koperative COPED ikorera mu Murenge wa Nyarugenge muri gahunda ya Leta yo kugira rwiyemezamirimo umwe ukora isuku kuri buri murenge, “One Sector One Operator” ibiteganya, yabimburiye izindi zikorera mu yindi mirenge gutwara imyanda neza..
Nk’uko byatangajwe na Buregeya Paulin, umuyobozi wa COPED, bafatanyije n’ Umujyi wa Kigali na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) haguzwe imodoka 11 zizajya zitwara zikora mu kazi k' isuku mu guca umwanda mu Mujyi wa Kigali.
Buregeya yasabye abatuye Umurenge wa Nyarugenge kwitabira umuco wo kuvangura imyanda ibora n’itabora, igashyirwa ahantu hatandukanye hagenewe gushyira imyanda, kuko imyanda imwe ishobora kubyazwa umusaruro nk’amakara n’ifumbire.
Yakomeje anabamara impungenge ko ibiciro byo gutwara imyanda byashyizweho n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) bitaziyongera.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fideli Ndayisaba, yashimye uburyo iyo koperative yazanye bwo gutwara imyanda, anasaba abturage nabo kugira uruhare mu kugira isuku ati “ Ni ibyo kwishimirwa kuba mubashishije kugera kuri iyi ntera, ariko kandi ndanashishikariza abatuye Umujyi wa Kigali kurushaho kugira isuku umuco aho bari hose, mu byo bakora ndetse no kumenya kuvangura imyanda ibora n’itabora.”
Muri izi modoka za COPED harimo imwe nini igenda ipakirwa imyanda n’izindi modoka nto, imyanda ibora n'itabora bitandukanyijwe.
Muri izo modoka kandi, harimo n’indi izajya itwara imyanda idashobora guhungabanya umwuka wo mu kirere ifunze ku buryo bwemewe n’amategeko mpuzamahanga, imyanda itwawe ntigenda inukira aho inyuze.
Harimo kandi na moto ifite kontineri y’amazi izajya yoza ibyo bikoresho byose, arimo umuti wica mikorobe (Microbes) zo mu byatsi no mu biti.
Uretse imodoka, hamuritswe n’ibimoteri byo gushyira hirya no hino, ahakunze guhurira abantu. Ibi bimoteri ntibihuje amabara, kuko bizajya bishyirwamo imyanda ibora cyangwa itabora bitewe n’ibara ryagenewe imyanda runaka.
Ayo mabara ni umuhondo, ubururu, umukara ndetse n’icyatsi. Mu kimoteri gifite ibara ry’umuhondo no mu kimoteri cy’ubururu hazajya hashyirwamo imyanda itabora ishobora kubyazwa umusaruro, mu ibara ry’umukara hagashyirwamo imyanda itabora ishobora guhungabanya ubuzima bw’umuntu nk’amabuye ya radiyo, amacupa ameneka n’ibindi, naho mu ibara ry’icyatsi hazashyirwamo imyanda ibora.





Ibitekerezo 0