Ni urutonde rwakozwe hagendewe ku buhamya bwatanzwe n’abagenzi bagiye bakoresha ibibuga by’indege bitandukanye muri Afurika ku bigendanye n’uburyo bakirwa, ubwisanzure bagira n’isuku iranga ibibuga by’indege.
Urubuga sleepinginairports.net dukesha iki cyegeranyo rugaragaza ko impamvu yatumye ikibuga cy’indege cya Kigali kiza ku mwanya wa gatanu byaturutse ku ivugururwa ryacyo ubu kikaba gicyeye, cyagutse ku buryo gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni 1.5.
Indi mpamvu yatumye kiza kuri uyu mwanya ni kawa y’u Rwanda ihacuruzwa, internet y’ubuntu ndetse n’abakozi bakirana abantu urugwiro ndetse no kuba kitari kure y’umujyi.

Urutonde rw’uko ibibuga bikurikirana nkuko bigaragara kuri sleepinginairports.net.
1.Ikibuga mpuzamahanga cya Cape Town muri Afurika y’Epfo
2.Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Johannesburg O.R. Tambo muri Afurika y’Epfo
3.Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Algiers Houari Boumediene muri Algeria
4.Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Seewoosagur Ramgoolam muri Mauritius
5.Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali
6.Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Maya-Maya muri Congo Brazzaville
7.Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Durban King Shaka muri Afurika y’Epfo
8.Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Oujda Angads muri Maroc(International Airport, Morocco)
9. Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Addis Ababa muri Ethiopia(-Bole International Airport, Ethiopia)
10.Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Harare muri Zimbabwe(Harare International Airport, Zimbabwe )

Ibitekerezo 0