{Mu Ishuri rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) kuwa Gatandatu tariki ya 1 Nzeri 2012, hatangijwe ku mugaragaro ihuriro ry’abize muri iryo shuri kuva ryashingwa muri 1997. }
Iryo huriro ‘’KIST Alumni ‘’ ryatangijwe mu nama yahuje ubuyobozi bwa KIST n’abarangije muri iryo shuri mu myaka 15 ishize.
Umuyobozi wa KIST Dr Mujawamariya yijeje KIST Alumni ubufatanye buhoraho, anavuga ko bizateza imbere KIST.

Ati ‘’ KIST Alumni izakomeze itwungure uburyo twahora dutera imbere mu byiza no mu guhanga udushya. Ubuyobozi bwa KIST buzajya bubagezaho amakuru kugirango mukurikirane ibibera muri iri shuri’’.
Bimwe mu bishobora gukorwa mu bufatanye buhoraho hagati ya KIST n’abahize, nkuko Mujawamariya abivuga, ni ukwiga imishinga ibyara inyungu izagirira akamaro impande zombi, kumenyesha hakiri kare abagize KIST Alumni igihe muri KIST hari imyanya y’akazi ngo nabo bapiganwe, no kuba abize muri KIST bafasha mu gukemura ikibazo cy’abarimu bake, bityo bakaza kuba abarimu.
Nyuma yo kwemeza itangizwa rya KIST Alumni, hashyizweho komite y’agateganyo yo kuyobora iryo huriro, manda y’iyo komite izarangira mu Ukuboza 2012.
Uwatowe kuba Perezida wa KIST Alumni ni Kariningufu Patrick, Visi perezida ni Uwamahoro Claudine. Hatowe kandi umunyamabanga n’abajyanama.
Mu ijambo rye ,Kariningufu yavuze ko hashize igihe kinini hari ikifuzo cyo gushyiraho KIST Alumni, none ngo kuba iryo huriro ritangijwe ni ibyo kwishimira.
Kariningufu yavuze ko bimwe mubyo azaharanira ari uguteza imbere itumanaho hagati y’abize muri KIST, harimo n’abahize ntibaharangize, kugira ngo bamenye KIST Alumni kandi babe abanyamuryango.
Bumwe mu buryo bwitumanaho buzakoreshwa harimo imbuga mpuzambaga nka Facebook na Twitter ndetse na email ya KIST Alumni ariyo [email protected].
Ikindi Kariningufu ashyize imbere ni uko KIST Alumni yagira uruhare mu iterambere rya KIST no kuyifasha kugera ku ntego yihaye.




Ibitekerezo 0