{Urubuga nyarwanda rw’amakuru, igihe.com, rwamaze kugwiza abakunzi 20,000 barukurikirana mu byo rukora kuri facebook yarwo.}

Uyu mubare w’abakunda IGIHE wuzuye neza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2013, aho ubu unakomeje kwiyongera ku buryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama rwari rumaze kugeza abakunzi 20,110 mu masaha ya saa sita gusa.

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya IGIHE, Emile Murekezi, avuga ko kuba urubuga rugwije abantu ibihumbi birenga 20, ari ikintu cyiza ku kigo ubwacyo ndetse n’aba bantu bose baba bagaragaje urukundo bakunda IGIHE.

Ati “Iki ni ikintu kiza cyane ku rubuga nka IGIHE, rugeza amakuru y’uburyo bwose cyane cyane ayerekeye u Rwanda, ku bantu baba baherereye impande zitandukanye z’Isi bakoresha internet. Ni Amahirwe menshi kuri aba badukurikirana kuko umubare w’abagerwaho n’amakuru nyayo y’ukuri uba wiyongereye.”

Kuva rutangiye gukora tariki ya 30 Kamena 2009, urubuga rwa IGIHE, rwagiye rushimwa gukora neza amakuru akoze neza kandi yuzuye abwira abanyarwanda baba abari mu Rwanda, ndetse n’ababa mu mahanga bakamenya ibibera mu gihugu imbere byanditswe mu buryo bunoze.

Kugeza ubu uretse kuri facebook, igihe imaze no kugira abayikurikira bagera ku bihumbi 3670 kuri twitter yayo, ikaba inari no ku rubuga rwa Flickr aho ubasha kubona amafoto amwe n’amwe yagiye afatwa n’abafotozi ba IGIHE mu bikorwa bitandukanye.