Buri gihe uwamushatse uko yamusuraga, ngo yamwakirizaga isake nziza ihagaze ibihumbi 10, umusore akayirya yose, ngo yariye izitari munsi y’icumi arangije akwa inka y’ibihumbi 150 gusa.
Ibi ni ibya wa mugani ngo ‘agahugu umuco akandi uwako’ mu gihe bimenyerewe ko umusore ariwe utereta umukobwa akiyuha akuya ajya mu buzima busanzwe; gusa hari aho umusore yabaye idolari.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne,mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko atari iby’i Rwanda kuko iyo urukundo rujemo gushyiraho ‘ibisabwa’ ngo ukunde umuntu nk’amafunguro n’amafaranga,ruba rutakiri urukundo ndetse rutanaramba.
Yagize ati “Nibaza ko abantu bajya kubana kuko bakundanye urukundo rukaba arirwo bashingiraho. Guhabwa amafaranga, ibyo kurya byiza n’ibindi bikoresho byo mu rugo ushobora kubigura ariko nta rukundo ufite kandi urwo rugo ntabwo rwubakwa ngo rurambe.”
Minisitiri Uwacu yavuze ko atari umuco mwiza ndetse ari imyitwarire y’ubusambo ituma umuntu ashaka kunguka mu byo atakoreye.
Yagize ati “Icyo ntangaho inama yaba ari ku bakobwa kuko hari naho imiryango y’abakowa inaniza abasore bashaka gushaka abana babo kimwe n’abahungu bikomeraho bakabanza gutegeka ko umuntu agira ibya mirenge ngo bamushake, ni uko ibintu ataribyo byubaka. Ntabwo urugo rwiza, urugo rukomeye rushingira ku bintu. Umukene ntabwo bivuze ko atagira urukundo”
Minisitiri w’Umuco akomeza avuga ko urubyiruko rukwiye gukora rukagira ubutunzi ariko rukwiriye kumenya ko kubaka urugo rugakomera bishingira ku rukundo.
Naho kubibaza ko byaba biterwa n’uko umuco wacitse, Minisitiri avuga ko umuco utacitse kuko igisobanuro cy’umuco ari ubuzima kandi ubuzima bw’abantu butahagaze.
Ati “Umuco habamo imibereho, imibanire imigirire ibyo bintu byose umuntu avuze ko byacitse twaba tutariho nk’ Abanyarwanda.”





Ibitekerezo 0