Aba Banyarwandakazi bashinze Umuryango ‘Shelter them Batarure’ ufasha abatishoboye. Icyo kibanza bari bagisabye Perezida Kagame kugira ngo babashe kucyaguriramo ibyo bikorwa byo gufasha abatishoboye bo mu Rwanda dore ko bashinga uwo muryango bakodeshaga aho kubafashiriza, bikabahenda.
Bagihawe mu 2014, kikaba giherereye mu Kagari ka Ruhuha, mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Bugesera.
Bukuru Josephine Murphy aganira na IGIHE, ubwo yari yitabiriye Rwanda Day iherutse kubera i Washington D.C, yavuze ko icyo kibanza bacyubatsemo inzu zo gutuzamo abatishoboye, ndetse bakagikoreraho ibirimo ubuhinzi bubatunga bakanasagurira amasoko.
Ati ‘‘Icyo gihe baduhaye icyo kibanza, twaracyubatse tugishyiramo inzu. Dufite abana 100 bari mu mashuri y’inshuke, abana mu mashuri abanza bageze mu magana, abana mu mashuri yisumbuye bariga no kugera kuri kaminuza, tugakorana n’abaturage mu makoperative bagahinga, bakarya bakanasagurira amasoko.’’
‘‘Aho ni ho tugeze Shelter Them, ni cyo kintu nagira ngo mushimire uyu munsi, mubwire ko ibyo yaduhaye twabibyajemo ikintu kiboneka.’’
Abaturage batujwe mu nzu zubatswe muri icyo kibanza banashyizwe mu makoperative ku buryo babasha no kuhakorera ibindi bikorwa birimo ubuhinzi buteye imbere, ku buryo basigaye babasha kubona ibibatunga bakanasagurira amasoko.
Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre, bavuze ko ubuzima bubi bakuriyemo ari bwo bwabaye imbarutso yo gushaka gufasha abantu babayeho mu buzima nk’ubwo babayemo kera, ibyatumye basaba Perezida Kagame ubutaka bwo kwaguriraho ibikorwa biteza imbere abatishoboye.
Aba Banyarwandakazi babiri bakuriye i Burundi mu nkambi ya Mushiha kuko ababyeyi babo bahungiyeyo mu 1959. Babaye mu buzima bushaririye mu nkambi ariko nyuma baza kwimukira muri Canada mu 1997.
Nubwo bimukiye mu mahanga, bavuga ko umutima wabo wagumye ku Rwanda. Barugarutsemo mu 2005.
Icyo gihe bageze mu Rwanda basanze Nyina ubabyara ndetse na musaza wabo baratangiye gahunda yo kugaburira abana bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi, abo bana bakaba barimo n’ababaga ku mihanda cyangwa se abafite imiryango ariko na yo iri mu bukene bukabije.
Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre basubiye muri Canada, bagize ishyaka ryo gutangiza gahunda yo gukusanya inkunga yo gufasha abo bana bo mu Rwanda ndetse n’imiryango itishoboye muri rusange.
Ubwo yaganiraga na IGIHE muri Rwanda Day ya 2024, Bukuru Josephine Murphy yakomoje ku kuba baratangiye bafasha abo bana kubona ibibatunga, ariko bagasanga kubagaburira bagataha bidahagije ahubwo bakwiye no kujyanwa mu mashuri ndetse n’abafite imiryango igashyirirwaho uburyo bwo kwiteza imbere.
Yagize ati "Twatangiriye ku bana nka 100 tukabagaburira bakarya, ariko tukavuga tuti ‘ariko se aba bana bararya bagataha, hanyuma se bizaherera he?’ Dukwiriye kugira icyo dukora! Uburezi bwo mu Rwanda uko buvuga, kugaburira umuntu ukarangiriza aho ntacyo bivuze.’’
‘‘Ubwo abana dutangira kubarihira amashuri. Nyuma turibaza tuti abana se barataha he? Utuzu turabagwaho, kandi kera rero mu Rwanda muri 2005 na 2006 twari tugifite abantu benshi i Kigali, abana n’abakecuru n’ababyeyi badafite aho baba hazima, tukabashakira amazu tukayariha, umwana tukamushyira hamwe n’umubyeyi.’’
Bukuru yavuze ko hari igihe cyageze ibiciro byo gukodesha inzu bikajya bizamuka buri mwaka ku buryo gukodeshereza iyo miryango ari bwo byatangiye kubahenda, akaba ari byo byatumye yigira inama ko aho azabona Perezida Paul Kagame azamusaba ubutaka bwo kubakiraho inzu iyo miryango, bugakorerwaho n’ibindi birimo ubuhinzi buvamo ibiyitunga.
Ati ‘‘Baratubwira ngo ibiciro by’inzu byagiye hejuru, tugahora twongera tugeze aho turavuga tuti ‘Ibi ntibishoboka!’ Icyo gihe Perezida wacu Perezida Kagame aravuga ngo azaza muri Canada muri Toronto mu 2013. Ndavuga nti 'njyewe rwose nzashaka uburyo bazampa 'microphone' nzamusabe ikibanza, kugira ngo twubakire abantu amazu. […] noneho tukareka gukodesha buri gihe."
Kugeza ubu kandi hari n’abana 100 biga mu mashuri y’inshuke barihirwa n’Umuryango ‘Shelter them Batarure’ wa Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre, barimo n’abaturuka muri iyo miryango ituye aho bahawe ubwo butaka.
Ni mu gihe abandi basaga ijana biga mu mashuri abanza barihirwa n’uwo muryango nk'uko Bukuru Josephine Murphy babivuga, hakaba n’abiga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza barihirwa na wo.
Si ibyo gusa kuko no mu nkunga batewe n’Abanya-Canada b’inshuti z’u Rwanda, bahashyize ibikorwaremezo birimo amazi byashyize mu Mudugudu wa Gateko mu Karere ka Bugesera n’ibindi.
Butoyi Joselyne Alexandre we avuga ko uwo muryango wabo ugamije gukura Abaturarwanda mu bukene, ku buryo na bo bagera ku rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ryabo bakarenga gufashwa, ahubwo na bo bagakora ibikorwa biteza n’abandi imbere ndetse n’igihugu muri rusange.
Ati ‘‘Ni ukubona abaturage bose bafite uburyo bifasha, abana bakajya mu mashuri ari bo babarihira, bakagira imyuga bakanacuruza. Uzi kwihemba ukanacuruza? Ubwo ni ubutunzi cyane."
Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre bavuga ko kugeza ubu ibyo bakorera Abanyarwanda babihuza n’intego z’icyerekezo u Rwanda rufite, ndetse mbere yo kugira icyo bakora babanza kureba igenamigambi ryarwi bakanamenya abakeneye gufashwa.
Bavuga ko babikora mu gushyigikira icyerekezo u Rwanda rurimo, mu kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda nk’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Buri mwaka, ibikorwa bya Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre byohereza mu Rwanda asaga ibihumbi 200 by’amadolari ya Canada, ni ukuvuga asaga miliyoni 190 Frw.






Ibitekerezo 0