Uyu ni umushinga Leta y’u Rwanda iterwamo inkunga na Banki y’Isi ukaba ugomba kugeza amashanyarazi ku ngo miliyoni 1,7 mbere ya 2017.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’uyu mushinga igaragaza ko kuva utangiye gukwirakwiza amashanyarazi umaze kuyageza ku ngo ibihumbi 371,356. Watangiye ingo ibihumbi 141 376 ari zo zifite amashanyarazi mu mwaka wa 2009.

Iyi gahunda kandi yatangiranye n’ibigo by’amashuri 715 hakaba hamaze kwiyongeraho amashuri 511. Wagejeje amashanyarazi ku mirenge 79 yaje isanga indi 161 yacanirwaga. Uyu mushinga kandi wagejeje amashanyarazi ku bigo nderabuzima 117 byiyongera ku bindi 169 byacanirwaga byose hamwe bikaba 286.Intego ni uko ibigo nderabuzima n’imirenge bizaba bifite amashanyarazi 100% naho amashuri kuri 80%.

Iyi gahunda yakozwe mu cyiciro cya mbere cy’umushinga Rwanda’s Electricity Access Roll-out Program, aho biteganijwe ko izageza umuriro ku ngo 70% zingana na miliyoni imwe n’ibihumbi Magana arindwi bitarenze mu mwaka wa 2017.

Iyi mihigo kandi iri muri gahunda y’imbaturabukungu ya 2, EDPRS 2, iteganya ko muri 2017 ingo zizaba zifite umuriro w’amashanyarazi zizaba zigeze kuri 70%.

Ubwo hasuzumwaga ibyagezweho mu rwego rw’ibikorwaremezo mu mwaka wa 2014/2015, Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangaje ko uyu mwaka w’ingengo y’imari u Rwanda ruzabona izindi ngufu zingana na Megawati 70(zirimo 15MW zizava Gishoma, 25MW zizatangwa n’umushinga wa KivuWatt na 30MW zizava mu bihugu byo mu mahanga).

Kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zirabarirwa ku bihumbi 513 092.