Ibi byatangajwe mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 13 Ugushyingo 2015 aho abayobozi b’uru rukiko bavugaga ibyo babashije kugeraho mu gihe bamaze n’imbogamizi bahuye nazo.
Perezida wa ICTR Vagn Prusse Joensen avuga ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda,ICTR, rwagerageje kugera ku ntego zatumye rujyaho, ariko ko bidahagije kuko rusoje hakiri abikidegembya hirya no hino ku Isi rutabashije gukurikirana ngo bahanirwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakekwaho.
Joensen yavuze ko uru rukiko rwahuye n’imbogamizi zo kutagira ububasha bwo kugira uruhare mu ifatwa ry’abo yashyiriyeho inyandiko, ahubwo igategereza ko ibihugu bahungiyemo byubahiriza ubusabe bwayo.
Avuga ko imwe mu nzitizi ikomeye ICTR yahuye nayo ari iyo kutagira ubutaka bwayo yihariye, ku buryo byayisabaga gushingira ku mubano ifitanye n’ibindi bihugu. Ikabisaba kohereza abo yahatahuye ko babibarizwamo kandi bakekwaho ibyaha bya Jenoside.
Umushinjacyaha wa ICTR, Boubacar Jallow, nawe yemeza ko n’ubwo uru rukiko ibyo rwagezeho bishimishije,bidahagije kuko rutabashije guta muri yombi abo rwashyiriyeho inyandiko bose. Hasigaye icyenda bagishakishwa muri 93 bagomba gukurikiranwa, bagahanirwa ibyaha bya Jenoside bakekwaho.
Agira ati" Ntabwo mu by’ukuri ari ibintu bihagije kuko twakagombye kuba twarataye muri yombi buri wese washakishwaga."
Mu icyenda bagishakishwa, biteganywa ko batandatu bazoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda n’urukiko rukuru, naho batatu barimo Kabuga, Mpiranyi na Bizimana bakazaburanishwa n’urwego rusigaranye inshingano za ICTR.
Boubacar Jallow avuga ko byinshi mu bihugu bya Afurika byakoranye neza na ICTR, kuko benshi mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside rwaburanishije batanzwe n’ibihugu byo kuri uyu mugabane.
Avuga ko guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside babarizwa mu bihugu byibumbiye mu muryango w’Ubumwe bw’ u Burayi,byabaye ingorabahizi.Yemeza ko kubata muri yombi byasabaga ibyitonderwa bihambaye kuko bakingirwaga ikibaba n’imibanire y’ibi bihugu.
Jallow avuga ko gahunda yo kongera gushyira ku mugaragaro amashusho y’abasigaye bataratabwa muri yombi, gushyiraho ingamba nshya, amategeko hamwe na dipolomasi iri gukorwa bitanga icyizere ko batabwa muri yombi bidatinze.
Agira ati"Dufite icyizere, hari ibiri gukorwa bitanga icyizere ko bidatinze vuba aha, tuzabona bamwe muri bo batawe muri yombi.”
ICTR yifuza ko nta wahamijwe ibyaha bya Jenoside wakongera kumvikana mu itangazamakuru.
Umwanditsi wa ICTR Bongani Majola, yavuze ko ibijyanye no guha urubuga abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bitagomba kongera kubaho.
Ibi bikaba byarabaye kuri Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe muri Leta y’Abatabazi ubu ufungiye ibyaha bya Jenoside, ubwo yagiranaga ikiganiro na Televiziyo yo mu Bwongereza, ITV.
Avuga ko ubwo byabaga, ICTR nta bubasha yari igifite mu gukurikirana abo yahamije ibyaha.Uburenganzira yambuwe kuva tariki ya 01 Nyakanga muri 2012, bugashyirwa mu biganza by’urwego rusigaranye inshingano zayo.
Bongani avuga ko nta handi byigeze bibaho ko hari uwahamijwe ibyaha,uhabwa urubuga mu itangazamakuru cyangwa ngo n’itangazamakuru rihabwe uburenganzira bwo kumuvugisha.
Avuga ko ubwo ICTR yacaga imanza nayo itigeze ibutanga kubo yahamije ibyaha. Avuga ko icyabiteye cyose kigomba gutanga isomo ko bitagomba kongera kubaho ukundi, kuko byanemejwe n’umwanditsi w’urwego rusigaranye inshingano za ICTR.
Nta mpaka zikwiye kugibwa kuhazashyingurwa inyandiko za ICTR
Bongani Majola avuga ko ibyerekeranye n’icyemezo cy’ishyingurwa ry’inyandiko z’uru rukiko atari rwo rubigena, ahubwo ko bigenwa na Loni.
Ubusanzwe inyandiko z’amashami ya Loni aba yatewe inkunga n’abanyamuryango ba Loni zihinduka umutongo wayo.
Akanama k’umutekano ka Loni kafashe icyemezo ko inyandiko za ICTR zigomba gushyingurwa aho uru rukiko rwakoreraga i Arusha muri Tanzania ari naho urwego rusigaranye inshingano za ICTR rwatangiriye imirimo yarwo.
Icyakora ngo hari ibiganiro leta y’u Rwanda iri kugirana n’akanama k’umutekano ka Loni, ariko ikibazo kikaba inyandiko zishobora gutangwa n’izidashobora guhabwa uburenganzira bwo gutangwa.
Bongani avuga ko ikibazo cyo gushyingura inyandiko kidafitanye isano n’ahantu zabikwa.
Ati “ Niba zishobora kuzanwa mu Rwanda cyangwa zikaguma Tanzania cyangwa zikajyanwa i New York, niba zigizwe ibanga nta muntu n’umwe wemerewe kuzigeraho haba n’itangazamakuru.”
Biteganyijwe ko ICTR ifunga imiryango tariki ya 01 Ukuboza muri uyu mwaka, ku buryo izageza muri Mutarama umwaka utaha itakibaho.
ICTR iri gutegura umuhango wo kwizihiza ibyo yagezeho no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, umuhango uzabera i Arusha muri Tanzania kuva tariki ya 30 Ugushyingo kugeza tariki ya 02 Ukoboza.




Ibitekerezo 0