Byagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi ibiri yagenewe abagenzuzi b’imari bigenga mu bigo bitandukanye azwi nka “ICPAR Practitioners Forum”.

Abagenzuzi b’imari bagaragarijwe uko umwuga wabo ugenda uhinduka buri munsi bigendanye n’amahame mpuzamahanga agenda ashyirwaho, imyitwarire ikwiye kuranga abanyamwuga, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’uburyo bwo kwirinda Iyezandonke.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro, yasabye aba bagenzuzi kurangwa n’imyitwarire myiza mu mirimo yabo bakora kuko ari byo bibahesha agaciro.

Ati “Abakora umwuga w’ubugenzuzi bagira uruhare runini mu gushyigikira iterambere no guteza imbere umwuga. Kugira ngo utsinde kandi ugumane iterambere ugomba gukora kinyamwuga ngo ukomeze kugirirwa icyizere n’abakiriya.”

“Amahame mashya ya IESBA agamije gushimangira uruhare rw’umwuga w’ibaruramari mu kurwanya abatubahiriza amategeko n’amabwiriza mu birebana n’uburiganya, kunyereza amafaranga, ruswa iyezandonke n’andi mabwiriza.”

Ibigo mpuzamahanga byashyizeho amahame agomba gukurikizwa mu kuzamura ubunyamwuga hashingiwe ku kuzamura ubumenyi, inararibonye no kugira ababaruramari b’umwuga bizewe.

Biraro yagaragaje ko ibyo ari urufunguzo rw’imikorere myiza kandi ababaruramari bafite uruhare runini mu iterambere no gushyira mu bikorwa gahunda yo gutanga raporo ku bikorwa runaka no gushyiraho amahame agezweho bijyanye n’igihe mu kubarura imari.

Umuyobozi Mukuru akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Amin Mirago, na we yagaragaje ko ababaruramari bakwiye gukomeza kujya bihugura ku bumenyi bushya kuko umwuga wabo ugenda uhinduka buri munsi.

Yongeyeho ati “Ingaruka z’iterambere rishya mu bigo byigenga n’ibigo bya Leta n’imbogamizi zikomeza kwiyongera ku ruhando mpuzamahanga bisaba imbaraga zihambaye bitari ugukora kinyamwuga gusa ahubwo no kwemeza ko izo raporo n’inama dutanga zashingirwaho.”

Yashimangiye ko icyo cyizere gikwiye gusigasirwa ku kiguzi icyo ari cyo cyose mu gihe umwuga w’ibaruramari ugomba gukomeza kugirirwa icyizere n’abaturage.

Ku rundi ruhande Umukozi ushinzwe Amahugurwa muri ICPAR, Nizeyimana Emmy Claude, yasabye abafite ibigo by’ibaruramari kurushaho kuzamura ubunyamwuga no kwihesha agaciro mu byo bakora.

Yagaragaje kandi ko abakora ibaruramari bakwiye kujya bahugura abakozi babo kuko umwuga wabo waguka buri munsi no kuzamura ubumenyi ku gukoresha ikoranabuhanga.

Basabwe kurwanya iyezandonke

Imwe mu ngingo zikomeye zaganiriweho muri aya mahugurwa ni ukuba ababaruramari n’abagenzuzi b’imari bakwiye kugira amakenga ku birebana no kumenya amakuru ajyanye n’abakiliya babagana.

Basabwe ko bagomba gushyira mu bikorwa zimwe mu ngamba zigamije kurwanya iyezandonke cyangwa amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Ababaruramari kandi basabwe gushyira mbere kumenya ababagana, kugenzura imikorere yabo, kugira impungenge ziganisha ku bihombo, kumenya abakozi ukoresha no kubahugura.

Harimo kandi ibikorwa byo kubika neza ibyangombwa byakiriwe mu gihe cy’imyaka nibura 10 ndetse n’ibindi bigamije kurwanya iyezandonke.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Niyokwizerwa Eric, yagaragaje ko ubumenyi akuye muri ayo mahugurwa bugiye kumufasha kurushaho kunoza imikorere.

Umuyobozi Mukuru akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Amin Mirago, yagaragaje ko hakeneye kongerwamo imbaraga
Umuyobozi Mukuru akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Amin Mirago, yagaragaje ko hakeneye kongerwamo imbaraga
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro, yasabye aba bagenzuzi kurangwa n’imyitwarire myiza mu mirimo yabo bakora kuko ari byo bibahesha agaciro
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro, yasabye aba bagenzuzi kurangwa n’imyitwarire myiza mu mirimo yabo bakora kuko ari byo bibahesha agaciro
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro, yasabye aba bagenzuzi kugira amahame mazima agenga umwuga
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro, yasabye aba bagenzuzi kugira amahame mazima agenga umwuga
Nicholus Mushabenta yagaragaje ko ababaruramari bakwiye kugira umwihariko no guhesha ishema umwuga wabo
Nicholus Mushabenta yagaragaje ko ababaruramari bakwiye kugira umwihariko no guhesha ishema umwuga wabo
Evelyn Namulondo yagaragaje ko ababaruramari bagomba gushyiraho ingamba zigamije kurwanya iyezandonke
Evelyn Namulondo yagaragaje ko ababaruramari bagomba gushyiraho ingamba zigamije kurwanya iyezandonke
Mu rwego rwo kuryoherwa n'amahugurwa banyuzagamo bagashyira mu bikorwa n'ubumenyi runaka buri wese afite
Mu rwego rwo kuryoherwa n'amahugurwa banyuzagamo bagashyira mu bikorwa n'ubumenyi runaka buri wese afite
Bamwe bafataga iby'ingenzi babyandika mu makayi yabo
Bamwe bafataga iby'ingenzi babyandika mu makayi yabo
Abayobozi ba ICPAR basabye ababaruramari kurushaho kunoza imikorere
Abayobozi ba ICPAR basabye ababaruramari kurushaho kunoza imikorere
Abanyamuryango bitabiriye iyi nama basabwe kuzamura ubunyamwuga
Abanyamuryango bitabiriye iyi nama basabwe kuzamura ubunyamwuga