Ku gasusuruko bene Gihanga nabo bari bahasesekaye. Abavuye mu Rwanda bari bigabye ari benshi ku buryo bitashobokaga kuwa Gatanu nimugoroba kubona umwanya mu ndege yerekeza Amsterdam uturutse i Buruseli, Paris cyangwa Londres.
Abandi nabo kubera amikoro aringaniye bari bamaze ijoro n’umunsi mu nzira mu modoka. Abo harimo abaturukaga i Nantes na Rennes mu Bufaransa, Roma, Milano na Turino mu Butaliyani; Marseille na Toulouse mu Bufaransa no mu yindi Mijyi y’u Burayi yitaruye Amsterdam aho bagombye gukora urugendo rungana nk’urwo kujya i Mombasa uvuye i Kigali.
Abo bose izuba rikirasa baraserutse ababyeyi barakenyera, abandi amakoti na karuvati bakubitamo, abasore ya makoboyi bayakoraho, abakobwa nabo bakubitamo utujipo. Mbese buri wese yabaga yarimbye uko abyumva n’uko abishoboye ariko bose bagahurira ku gucya ku buryo wagira ngo bose batashye ubukwe. Uretse ko n’ubundi bwari ubukwe mu bundi.
Wacaga aha ukumva basuhuzanya ngo Que tal! Uti abo ni abaturutse za Espagne. Bagira bati “ O la la! Ça va? Uti abo ni Ababiligi n’Abafaransa! Abo mu Buholandi aho no mu Bafarama nabo ubwo babaga babazanya ngo Hoe gaat het? Wakumva ngo Bonjourno uti abaturutse Milano na Roma barahuye! Kimwe n’uko iyo wumvaga babazanya ngo ‘amashyo’ ugakebuka wasangaga ari abari mu kigero cy’abakuze hatitawe kuho baturutse.
Ubundi na none wakumva bavuze ibyo utumva utabasha no gusubiramo ubwo akaba ari abaturutse muri Pologne no mu Burusiya cyangwa ahandi nk’aho! Mbese bari baturutse imihanda yose.
Nyuma y’icyumweru Rwanda Day ibaye, nifuje gusangiza abasomyi ba IGIHE isesengura kuri bimwe mu byahabereye n’ibyabaye nyuma yaho. Umwihariko wa Rwanda Day i Amsterdam wabaye uwuhe? Ese ni iki gihuruza abantu? Ese Rwanda Day ni ngombwa? Ese bose bagezeyo amahoro ntawakomeretse cyangwa ngo imukoreho?

Amasaha yarirukaga
Kubera kuramukanya kw’abadaherukana no gutambagira imbere y’ahakorerwaga imurikagurisha kuri serivisi zinyuranye zitangirwa mu Rwanda, ntawamenye igihe cyagereye.
Abari aho babanje kunyurwa n’ibiganiro byiza nk’icyatanzwe na Minisitiri Musoni James wamaze impungenge abari aho ku ibura ry’amazi n’amashanyarazi abasangiza ku cyizere cy’uko izo ngorane ari iz’igihe gito.
Mu kandi kanya numva ijwi rirenga kandi rikeye ry’umugore n’amashyi y’urufaya nkebuka binteye kwibaza niba nyiri amashyi nk’ayo twari dutegerje yazindutse bigeze aho.
Nkihindukiza amaso nsanga uwahabwaga urwo rufiya rw’amashyi ari Minisitiri Mushikiwabo urimo usuhuza abari aho ahereye ku banyamahanga bamuri imbere, ahinduranya indimi kandi zose akazogamo nkaho buri rwose ari urwe rwa kavukire, avuga mu mvugo yuje ubwenge iyingayinga iya shebuja.
Hakurikiyeho ibyamamare mu muziki nka Meddy, King James,Teta, Masamba, Kayiranga. Uretse Meddy na King James barijije imbaga yiganjemo abato bari aho, uwatangaje atunguranye ndetse akaba umuhanzi w’uwo munsi ni Sofiya Nzayisenga.
Yacuranze inanga atareba imirya yayo, inseko idasigana n’injyana n’ibitero byuje inganzo. Abazi se Kirusu Tomasi bati ‘amata agira gitereka’ abandi bati ‘Mwenesamusure avukana isunzu’.

Umutingito i Amsterdam…
Nari nicaye hagati y’ibipande bibiri ahegereye inzira abajya kwicara n’abasohoka banyuranagamo, ari nayo nakekaga ko Perezida ashobora gucamo ajya kwicara.
Nari narahiye ko nza kumusuhuza. Ubwo ariko icyanteye gukeka ko ashobora kuba ariho ari buce ni umusore wari unyicaye iruhande adakoma, adakebuka ndetse no kumwumva ahumeka byasabaga kumwegekaho umusaya.
Wamenyaga ko akirimo umwuka ubitewe no kumubona akebuka buri kanya dore ko yasaga nk’ufite amaso hose. Igihe kimwe rero wa musore yaje gushaka kujya mu bwiherero ansaba kumufatira umwanya ndamubwira nti kora nk’abandi uhasige iryo koti wambaye ntawuhicara. Yaranze ahitamo kureka kujya mu bwiherero.
Mbonye bikomeye mpitamo kuharambika isakoshi y’umugore wanjye nti ngaho genda. Mu mwanya wakurikiye wa musore yagarutse yihuta mu cyicaro cye ariko aho kwicara arahagarara.
Wa musore akihagera nko mu kanya ko guhumbya twagiye kubona tubona Perezida Kagame yageze imbere ahameze nko kuri alitari.
Hakurikiyeho amashyi, impundu n’amarira y’amarangamutima by’abagore, abakomaga akamu n’intero ‘Kagame wacu’ ijyana n’amashyi n’imirindi y’abantu ibihumbi.
Byageze aho nanjye ubwuzu bwimukira ubwoba ‘nti uyu mutingito aho bukera uraritura iyi nzu!’


Yinjiye yahindurije
Akimara kugera mu cyicaro naramurebye nkabona turacyeye ariko Perezida Kagame wacu arijimye. Guseka reka da! Igihe cye cyo kutugezaho ijambo niho nabaye nk’usobanukirwa.
Ntabwo yumvaga ukuntu hari abahitamo kuvugiriza urwamo inyuma y’inzu kandi nta muntu wabaheje ahavugirwa ibyiza.
Yibazaga niba bamwangira ko impinja zitagipfa, niba bamwangira ko inzara na nyakatsi byacitse, yibazaga niba bamwangira ko nta gatarina zigiterwa cyangwa se kuba abagore barahawe ijambo,…
Ariko ibyo byose byabaye iby’akanya gato kuko burya nta cyandura nk’inseko. Hagati mu ijambo rye nibwo akanyamuneza kagaragaye ku maso, maze umugore wari undi iruhande ati “n’ubundi jya useka ni byo bikwizihira!”
Kuri uwo munsi yongeye kwibutsa abahunze ko isaha yose bazashakira bafite icyicaro mu rwabo!
Ariko se ni gute atari guseka? Umutaliyani yaratangiye ati rwose ndagusaba ngo uzaze wigishe abayobozi bacu uko Leta irasa ku ntego ( governement efficiency), uwo muri Côte d’Ivoire ati ‘duhe abantu batwigisha uko abantu babana nyuma y’amakimbirane’ uwa Sudani ati ‘Kagame ntakiri uw’u Rwanda gusa nagire atabare Sudani’, umurundi ati ‘ Gira ikigongwe wireka u Burundi burimbuka wo kabyara we’.

Hari ingo n’ imiryango byahungabanye
Ibyo naboneye Amsterdam nari nzi ko bitakibaho. Nabiherukaga muri za miringo cyenda na… Byanteye kwibuka muri iyo myaka umugabo wigeze kubaza Perezida i Nairobi ati “ariko koko mwatanze ihumure n’amahoro tugatahuka.”
Perezida aramubwira ati “ Ese wowe aho wicaye aha nutaza ngo wirebere ugahitamo gutega amatwi abagukura umutima uzigera umenya ukuri?”
Umugabo ati “Ndabizi neza nta mutekano uhari kuko mperutse koherezayo umugore wanjye ngo andebere imitungo agarutse arambwira.”
Perezida ati “ Ese ahubwo wowe uri mugabo ki wohereza umugore aho utinya?”
‘K.E’ ni umugore umaze imyaka 20 mu Bubiligi akaba yaramaze imyaka 15 atagera mu Rwanda. Yabanye neza n’umugabo we babyaranye abana babiri b’abahungu.
Umugabo agira gutya ati “ Twumvikana kuri byinshi ariko ndagusabye gahunda yo kujya muri Rwanda Day uyibagirwe.” Umugore ati “ Ariko waretse nkajyayo by’amatsiko gusa ko nkwemereye ko ntazakoma ishyi na rimwe!”
Umugore aringingaaaa, umugabo ageze aho areka umugore aragenda. Agarutse ageze mu rugo ati “ Reka nkubwire uko byagenze”, umugabo ati “Ntabyo nkeneye kumva abambwiza ukuri bazabyandika kuri internet mbisome.”
Bukeye umugore ati “ Niyemeje kujya mu Rwanda”, umugabo ati “ N’ubundi uwasuze agirwa no kunutsa, upfa kutazanjyanira abana.”
Umugore akigaruka abana baramwinginze nyuma y’ umwaka basubiranayo. Akigaruka nyine rwahise rusenyuka.
Ubwo navugaga inkuru uwo mugore yambwiraga gusa yahise anyibira ibanga aseka ati “ Biriya bikwereka ko wabanaga n’uwo utazi kandi urubanza rwa divorce azarutsindwa kuko impamvu ari uko namujyaniye abana ahantu habi bashobora gusiga ubuzima. Ntabwo bizangora kwerekana ko aho hantu yita habi hari miliyoni 12 z’abanyarwanda, ko mpagiye kane nta nkomyi kandi ko ba bana bacu bagarutse ntawubariye urwara.”
Uwo mugore yahise ananyereka undi mugabo wari aho ambwira ati “Ntumubona ko ari aha, nyamara umugore we na muramu we bari hanze bigaragambya.”
Hari uwo nabiganiriye ati ariko humura n’ubundi igiti gishibuka neza ni icyatemwe amashami. Ati buriya tugitangira urugamba hari ingo zasenyutse kubera ko wagiraga utya mu ibanga ritabaho ukajya ku rugamba mutabyumva kimwe n’umugore. Ati ariko zimwe muri izo ngo nyuma y’intsinzi zarasubiranye n’urukundo ni rwose.
Na njye naramubwiye nti nzi ababyeyi batambitse umweko mu nzira ngo abana babo batajya mu Rwanda. Ingo n’imiryango bisenywa na Rwanda Day ubwo ni yo ntango y’imiryango n’ingo bizagira umunezero vuba.
Rwanda Day isize iki? Imaze iki? Itaha izabera he?
Namaze iminsi muri ibyo bihugu by’i Burayi tuganira kuri Rwanda Day. Twayivugaga nka wamupira dusubiramo tumaze kuwurebera hamwe cyangwa kwa kundi ab’ i Nyamirambo baganira kuri film y’agasobanuye bamaze kureba binywera Thé vert (icyayi) ku mugoroba.
Mu kubisubiramo abaturanye n’abo bavandimwe bacu bose bahurizaga ku buryo umubare w’abagenda bibonera ukuri bakagenda babohora abandi udasiba kwiyongera.
Ikindi gishimishije kandi ni uko nta na rimwe uwateye intambwe ataha yigeze atera indi asubirayo.

Harya ubundi Rwanda Day imaze iki?
Bamwe ngo ni umurengwe abandi ngo ni amafaranga y’igihugu apfa ubusa. Gusa Rwanda Day ni urubuga abayobozi bagira rwo kuvuganiramo n’abantu barenga ibihumbi barimo abahagarariye abandi babamenyesha aho u Rwanda rugeze n’ aho rugana kandi babereka uburyo bagira uruhare mu iterambere bahereye ku byo nabo ubwabo bagiramo inyungu.
Ikindi kandi amateka yacu yerekanye ko impunzi zitereranywe zihinduka abanzi. Rwanda Day ni uburyo bwo kuba hafi ya Diaspora igategwa amatwi ngo ejo hatagira uyifatirana n’ubujiji akayishora mu mwijima.
Rwanda Day ni ubusabane bukuru butuma Abanyarwanda b’ imihanda yose bahura bakabonana n’abo badaherutse barimo n’abo batari kuzapfa bongeye kubona kandi bakababonera umunsi umwe.
Rwanda Day ni uburyo bwo kurwanira ishyaka ubuyobozi bw’u Rwanda no kubugarurira isura mu bihugu bwaharabitswemo n’abatigaya ubuke baburwanya.
Nkiva mu Buholandi nagiye mu Bubiligi nsanga Perezida wa Turkiya Erdogan arimo arahura n’abanyaturukiya baba mu Bubiligi ariko ndakubwira ko bose bahuriye ahitwa Place Stephanie ari ibihumbi bitatu Magana atandatu.
Nyamara abanyaturukiya ku Isi babarirwa muri miliyoni 74 ni ukuvuga inshuro 6 u Rwanda, mu Bubiligi abahari bakubye inshuro umunani Abanyarwanda bahabarirwa. Ibi birakumvisha icyo bita ishyaka ry’abanyarwanda!
Rwanda Day y’ ubutaha
Twanaganiriye no kuri Rwanda Day y’ubutaha. Hari uwambwiye ati ‘uwampa ngo izabere muri Afurika y’Epfo.’
Aho izabera hose haranteye icyo nzi ni uko ntazahabura ngihumeka. Ariko aho izabera haba he hagira, hazakosorwe ibi bikurikira:
-Hazarebwe uburyo igihe cyo kwinjira cyagabanywa nibura ntikirenge iminota 15 ku muntu kandi birashoboka urebye uburyo Amsterdam yagerageje kugabanya icyo gihe.
-Hazarebwe kandi uburyo Perezida yaganira n’Abanyarwanda nibura igice cy’umunsi aho kuba amasaha abiri.
-Hazarebwe uburyo ibyicaro bimwe byo muri Rwanda Day by’imbere byakwishyuzwa kuri bamwe mu bifite baba bariyo bityo ikivuyemo kikaba cyakunganira igisohoka mu isanduku ya Leta cyangwa kigafasha abatabasha kuhagera kubera amikoro.
-Hazarebwe uburyo umubare w’abahanzi wagabanywa hagatarama babiri cyangwa batatu ariko bagahabwa umwanya kuko ibindi usanga ari nko gusogongera kuri twose.
-Kandi ni ukuri First Lady Jeannette Kagame ntazabure muri Rwanda Day itaha. Si njye wivugira ndatumikira uwari andi iruhande wavugaga ati ‘Perezida Kagame mubonye kabiri ariko disi n’ukuri sindabona urubavu rwe!’
Mu mashusho




Ibitekerezo 0