{Mu imurikagurisha ryateguwe n’Urugaga rw’abikorera ku giti cyabo riri kubera mu karere ka Kicukiro, hamaze iminsi hagaragaramo ibura ry’umuriro ritangiye kubera imbogamizi bamwe mu bari kumurika ibikorwa byabo ndetse n’ababa baryitabiriye muri rusange.}

Bamwe mu bari kumurika ibikorwa byabo mu kiganiro na IGIHE, batangaje ko iri bura ry’umuriro ribabangamira cyane mu bikorwa byabo kuko abenshi bitabira imurika mu masaha y’umugoroba nyuma y’akazi butangiye kwira, bigatuma batabasha gusura ibyo bikorwa byabo kubera ikibazo cy’umuriro uba ugenda ucikagurika.

Iryo bura ry’umuriro kandi batangaje ko ribangamira cyane abamamaza ibikorwa byabo babicishije mu mbyino ndetse no mu ndirimbo, ndetse n’abakangurira abantu kuza gusura bakanagura ibikoresho byabo babicicije mu ndangururamajwi.

Abacuruza ibiribwa ndetse n’ibinyobwa bo baratangaza ko usibye ko hari n’ibyakwangirika kubera ibura ry’umuriro, hari n’ibigomba kugurwa bikonje, iryo bura ry’umuriro rigatuma batitabira kubigura kuko abaguzi baba babikeneye bikonje.

Abakorera mu imurika gurisha rero baratabaza Ubuyobozi bwa EWSA kugira ngo bugire icyo bubikoraho hato bitazaha isura mbi abanyamahanga bitabiriye kumurika ibikorwa byabo.

Abitabira imurika gurisha batangaje ko iryo bura ry’umuriro riteza akavuyo cyane ku buryo hashobora kugaragaramo n’abakwitwaza uwo mwijima bagakora ibikorwa bigayitse by’ubujura.

Twegereye umwe mu batekinisiye ba EWASA sitasiyo ya Gikondo witwa Charles adutangariza ko icyo kibazo cyageze mu buyobozi bakizi kandi bari kugikemura.