Mu minsi ishize nibwo benshi mu bamaze kumenyerwa mu mugambi wo gusebya u Rwanda bishyize hamwe mu cyo bise ‘Ishyirahamwe Mpuzamahanga Igicumbi’, bavuga ko ari ijwi ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abo barimo Basabose Philippe, Ben Rutabana wa RNC, Dada Gasirabo, Hosea Niyibizi, Uwibambe Léontine, Tabitha Gwiza, Louis Rugambage, Nkubana Louis, Jovin Bayingana n’abandi.
Philippe Basabose ubarangaje imbere azwi cyane mu bandika inyandiko zisebya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ubwo batangizaga iri shyirahamwe, Rugambage yavuze ko barishinze kugira ngo ‘bagaragaze ukuri n’ubutabera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi’.
Perezida wa IBUKA, Nkuranga Eugene, yatangarije IGIHE ko icyo iri tsinda rigamije ari ugukora ishyirahamwe ribumbira hamwe abatuka n’abasebya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ati “Nta kuntu ushobora guharabika ngo utuke uwo uzi neza ko ari we wakurokoye, ari we warokoye igihugu.”
Yakomeje agira ati “Twebwe rero, nk’abahagarariye inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, inshingano zacu za mbere ni ugukora ubuvugizi kugira ngo ibibazo abacitse ku icumu basigiwe na Jenoside bibonerwe ibisubizo.”
Kuba mu bavuga ko bashinze ririya shyirahamwe harimo abacitse ku icumu rya jenoside, IBUKA ivuga ko bitavuze ko bagomba gukora ibinyuranyije n’amategeko ngo birirwe basebya u Rwanda ari na yo mpamvu bakwiye gukurikiranwa.
Nkuranga ati “Twebwe nka IBUKA, dukangurira abanyamuryango bacu gukurikiza amategeko yaba abari mu Rwanda cyangwa mu mahanga aho bari hose, kugira ngo na bo ubwabo biyubake.”
Yakomeje agira ati “Ririya shyirahamwe bashinze, twebwe nka IBUKA turaryamagana, bazarishinga nk’uko babyiyemeje ariko ibitekerezo byabo ni ibitekerezo bisenya, bishaka gucamo amacakubiri abacitse ku icumu rya jenoside. Icyo turimo kwitegura ni uguhumuriza abo tureberera, tubakangurira kutayoba ngo bakurikire iriya nzira y’abatannye.”
Abenshi mu bagize iryo shyirahamwe baba muri Canada, abandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Harimo n’abandi baba mu Buholandi, muri Espagne, mu Bwongereza na Sénégal.
Basabose ukuriye iki gikorwa, azwi muri Komine Nshili, mu Karere ka Nyaruguru y'ubu. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye yiga i Nyakinama, Inkotanyi ni zo zamurokoye ndetse bivugwa ko ari zo zamufashije guhita akomeza amasomo ye ya Kaminuza mu 1995 muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Abamuzi neza bavuga ko arangije Kaminuza yakoze muri Air Force i Kanombe aza no guhabwa amahirwe yo kujya gukomeza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishyurirwa na Leta y'u Rwanda.
Nyuma yagarutse mu Rwanda aza gutoroka agiye gushaka ubuhunzi muri Canada. Bivugwa ko afatanya n’abarimo Mukankusi Charlotte wa RNC mu bikorwa biharabika u Rwanda.





Ibitekerezo 0