Ibi Minisitiri Kayisire yabigarutseho ku wa 20 Kanama 2023 mu Kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru gica kuri Televiziyo Isango Star ndetse n’iya Authentic [O TV] n’andi maradiyo 13.
Ni ikiganiro cyagarukaga ku bijyanye no kwimura abatuye mu bice bitandukanye by’igihugu bibarizwa mu manegeka n’ingamba ziri gukorwa kugira ngo babe bakwimurwa hatagize uhutazwa.
Uretse Minisitiri Kayisire, ikiganiro cyitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.
Minisitiri Kayisire ati "Kuva umwaka watangira tumaze gupfusha abantu 202. Urumva ni abantu benshi. Ni ibintu biremereye. Iyo tubivuga ugakurikiza n’amakuru Meteo Rwanda yaduhaye y’imvura izagwa, wanareba ko ahantu hangijwe mu biza bishize hatarasubirana ubona ko nta mpamvu n’imwe tutabwira abantu ngo bave mu manegeka."
Akomeza avuga ko bakurikije uko ibintu bimeze muri uku kwezi gusigaye bijyanye n’imibare bafite nta gikozwe icyakurikiraho "ni ukubona abaturage bacu bongera gupfa. Ubu turi gutabara ubuzima."
Yerekana ko amakuru aturuka mu Kigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, hazaba imiyaga, imvura n’inkuba byinshi bitewe n’ubushyuhe buriho ubu.
Ati "Inkuba ziri ku mwanya wa kabiri mu bidutwara ubuzima bw’abantu. Ubwo turavuga ibijyana ubuzima bw’abantu tukavuga ku miyaga ku nkuba no ku myuzure, ibintu biza bikurikiranye cyane bishobora kwangiza byinshi cyane ko hari n’ibyo tutarakora [mu gusana bya bindi byangiritse.]"
Minisitiri Kayisire yagaragaje ko mu myaka itanu ishize ni ukuvuga uhereye nko mu 2018 habaye ibiza bigera ku 7961 byatwaye ubuzima bw’abantu 1209. Muri abo abishwe n’inkangu banganaga na 329, abishwe n’inkuba ni 301, abishwe n’imyuzure bageraga kuri 212 mu gihe abishwe n’imvura nyinshi banganaga na 200.
Yakomeje ati "Ibyo ni ibyangirika. Muri yo myaka itanu twatakaje inzu z’abantu 43.033. Ubwo ni imiryango yabangamiwe kuko iyo umuntu yatakaje inzu n’ubwenge buvaho, kugira ngo yongere yisuganye ni ibintu bikomeye cyane. Haba harimo n’ibikoresho bitandukanye aho abafite nk’impamyabumenyi na zo ziba zirimo. Umuntu aba yataye umutwe."
Minisitiri Kayisire yerekana ko hari n’abatakaza amafaranga, atanga urugero ku bacuruzi bo mu Karere ka Rubavu ahazwi nka Mahoko yerekana ko amafaranga yabo yose yatwawe n’Umugezi wa Sebeya.
Ati "Twongera na none kwibutsa abantu kwitabira za politiki zo kujya mu bigo by’imari. Batakaje ibintu byinshi birimo n’ibicuruzwa bitandukanye."
Yerekanye ko icyo gihe hangiritse n’ibikorwaremezo birimo n’imihanda aho hangiritse ibice byayo bingana na 360, yerekana ko ibyo biza kandi byatwaye ibiraro 355.
Minisitiri Kayisire yavuze ko mu gihe u Rwanda rurajwe ishinga no kugera ku iterambere rirambye abantu bagomba kwitwararira mu kwirinda ko byakwangiza ibyagezweho, cyane ko igihugu gifite ubushobozi bwo gukumira ibyatuma biba, ikigorana cyane kikaba imihindagurikire y’ibihe.
Ati "Nayo dushobora kuyiteganyiriza uko bishoboka ibyangirika bikaba bike. Kuri ubu tuba twifuza ko nibura dushobora kurengera ubuzima bw’abantu kuko nyuma yo kwangirika kw’ibyo bintu dushobora gukora inyigo tukabona ibyakubaka aho hantu, uko abantu bakongera kubona imibereho n’ibindi ariko bigakorwa byibuze abantu bariho."
Yasabye abaturage gukomeza gufatanya n’ubuyobozi mu kwirinda ko hakwangirika ibintu byinshi kuko ibiza biherutse kuba muri Gicurasi 2023 byahungabanyije abatari bake.
Meteo Rwanda yatangaje ko ibipimo byafashwe uwo munsi ibiza biba byagaragaje ko ariyo mvura nyinshi yaguye mu mateka y’u Rwanda.
Uwo munsi haguye imvura ingana na milimetero 182.6 hashingiwe ku bipimo byafatiwe ku bupimiro bwa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, ari nayo mvura nyinshi yapimwe kugeza ubu. Iyaherukaga kuboneka ni iyaguye mu karere ka Muhanga ku wa 20 Ukuboza 2022 aho ubupimiro bwa Kivumu bwapimye ingana na milimetero 179.3.











Ibitekerezo 0