{Kuwa gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2012, abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba guhera ku mudugudu kugera ku ntara bahuriye ku ntara mu gikorwa cyo kumurika ibikorwa intara imaze kugeraho muri uyu mwaka ndetse no gukemura ibibazo byagaragaraga.}
Mu busitani bw’ingoro iyo ntara ikoreramo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette yagaragaje ishusho y’iyi ntara muri iyi minsi hitegurwa gusozwa umwaka w’ingengo y’imari avuga ibyo bamaze kugeraho muri rusange ko bishimishije.
Chief Supt. Alexandre Muhirwa uhagarariye Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yatanze ikiganiro agaragaza ko kwirindira umutekano bigomba gukorerwa mu mudugudu. Yasobanuye ko mu byangiza umutekano harimo n’ibiyobyabwenge byangiza imitekerereze y’umuntu bikanica imyitwarire ye.
Musenyeri w’Abangilikani mu Burasirazuba, Alexis Birindabagabo yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti:”Dushyire hamwe twese twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge”, aho yavuze ko mu nyigisho zitangwa mu matorero mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka yizera nta shiti ko u Rwanda ruzaba rutarangwamo ibiyobyabwenge.
Senateri Rugema Michel yagarutse ku bwiza bw’iyi ntara, aho yavuze ko nta y’indi ntara ihana imbibe n’ibihugu bitatu by’amahanga, ndetse yibanda no ku mirambi myiza y’iyi intara, avuga ko ahubwo izindi ntara zigomba kubigiraho, anagaragaza ko ariyo ntara usanga akarere kateye imbere n’akari inyuma bifite ikinyuranyo gito ugereranyije n’ahandi.
Yasabye aba bayobozi gukomeza gukataza mu iterambere bashyira mu bikorwa gahunda z’iterambere.
Ku musozo w’iyi nama hanatanzwe umwanya wo gutanga ibitekerezo ibibazo n’ibyifuzo aho benshi bagarutse ku kibazo cy’abafatwa bakora ibyaha nyuma y’iminsi mike bakarekurwa, aho bagaragarijwe ko harimo kwitiranya ibintu kuko hari inzego nyinshi bicamo ngo umunyacyaha ahanwe ko iyo arekuwe igihano cye kiba kirangiye, kandi bitakwitirirwa polisi kuko polisi yo yemererwa kumarana umunyachaha iminsi itarenze ibiri.
Iyi ikaba itari inshuro ya mbere kumurika ibikorwa by’abayobozi bibayeho mu ntara y’uburasirazuba, kuko inteko y’intara y’uburasirazuba isanzwe ibaho igaha umwanya n’abaturage wo kubaza ibibazo byabo bahamagara kuri radio cyangwa bakohereza ubutumwa bugufi bwanditse, aho radio Izuba ibibafashamo.







Ibitekerezo 0