{Minisiteri y’ubuhinzi irakangurira Abanyarwanda guhinga ibihumy, ibi bije nyuma y’aho bigaragariye ko bititaweho kandi byuzuye intungamubiri.}

Amakuru dukesha allafrica.com atangaza ko mu kiganiro Musabyimana Innocent, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) yatangaje ko Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano iteganya gutangiza bidatinze ibikorwa byo kongera umusaruro w’ibihumyo.

Yagize ati: “Turateganya gukora ibiganiro byinshi ku maradiyo kugira ngo dukangurire abantu akamaro k’ibihumyo mu kurwanya imirire mibi.”

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo guhashya imirire mibi mu gihe cy’amezi atandatu kandi ibihumyo bikaba ari kimwe mu bizifashishwa dore ko biri mu byubaka umubiri gakondo by’Abanyarwanda.

Mu kongera umusaruro w’ibihumyo, hazashingirwa ku ikoranabuhanga ry’Abashinwa ryatangijwe mu mwaka wa 2006.

Abahinzi bakazafashwa n’impuguke zo muri Kaminuza y’ubuhinzi n’amashyamba ya Fujian mu Bushinwa biciye mu Kigo cyigisha ibijyanye na tekinoloji yo mu buhinzi mu Rwanda (RATDC) gifite icyicaro i Rubona.