{Uburezi kuri bose ni imwe mu ntego z’ikinyagihumbi, aho byari biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2015, abantu bose bazaba babona uburezi bw’ibanze. Ariko Sosiyete Sivile yo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara isanga urugendo rukiri rurerure.}

Sosiyete Sivile yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara isanga ibihugu bya Afurika bikwiye kongera ingengo y’imari bisanze bigenera uburezi, kugira ngo abana bose bashobore kwiga kandi neza, hongerwa umubare w’abarimu, ibitabo n’izindi mfashanyigisho, umwarimu yigisha umubare muto mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

Ibi birigwa mu nama mpuzamahanga ya Sosiyete Sivile iteraniye i Kigali yiga ku bibazo biri mu burezi, ihuriwemo n’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Barasuzumira hamwe imyanzuro izashyikirizwa inama y’abaminisitiri bashinzwe uburezi muri Afurika, kugira ngo na bo bazayigeze ku muryango w’Abibumbye.

Aicha Bah Diallo, ukomoka muri Benin, uhagarariye ihuriro ry’abagore b’Abanyafurika bateza imbere uburezi (FAWE: Forum for African Women Educationalists) atangaza ko bifuza ko muri gahunda izasimbura intego z’ikinyagihumbi nyuma ya 2015, hazashyira ingufu mu burezi bugera ku bantu bose kandi bufite ireme.

Agira ati “Hari abana benshi batagerwaho n’uburezi, umubare munini wabo ubasanga muri Afurika. Abarenga miliyoni 58 ku Isi, muri bo Miliyoni abasaga miliyoni 30 babarizwa muri Afurika. Ku ngimbi n’abangavu abasaga Miliyoni 60 ntibagerwaho n’uburezi bw’ibanze, muri bo abasaga miliyoni 22 ni abo muri Afurika.”
Akomeza agira ati “Hari byinshi byakozwe ariko hakenewe imbaraga kugira ngo abana bose babone uburezi. Hakenewe ubushake bwa Politiki, ku buryo ingengo y’imari igenerwa uburezi muri buri gihugu nibura yagera kuri 20%.”

Elise Young, Umuyobozi Wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga “Women Thrive Worldwide” akaba ashinzwe politiki n’ibikorwa bya Guverinoma, atangaza ko mu burezi muri Afurika hakunze kugaragaramo ibibazo, akaba ari yo mpamvu Sosiyete Sivile zo muri Afurika ziharanira ko hashyirwamo ingufu muri gahunda izasimbura intego z’ikinyagihumbi.

Agira ati “Muri gahunda izasimbura intego z’ikinyagihumbi, twifuza ko uburezi bwabanza kwitabwaho, ku buryo bugera kuri bose kandi bufite ireme. Turashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu burezi, byerekana ubushake bwa politiki.”

Leon Mugabe, umwe mu bayobora REFAC Rwanda (Rwanda for Education for All Coalition) atangaza ko inama ihuje imiryango ya Sosiyete Sivile ibarizwa mu burezi, yifuza ko muri gahunda izasimbura intego z’ikinyagihumbi intego zashyizweho mu 2000-2015 zitaragerwaho.

Leon Mugabe, umwe mu bayobora REFAC Rwanda
Leon Mugabe, umwe mu bayobora REFAC Rwanda

Agira ati “Gahunda y’intego z’ikinyagihumbi mu burezi kugeza mu 2015, yari uburezi bw’ibanze kuri bose. Hari ibyakozwe ariko intego ntiragerwaho. Turifuza ko umubare w’abarimu kandi babifitiye ubushobozi wakongerwa, amahugurwa yabo nayo akiyongera, kandi hagashakwa ibikoresho bya ngombwa bituma abana bose biga neza, bigatuma bisanga mu ishuri bakanarikunda.”

Akomeza atangaza ko bisaba ibihugu byo muri Afurika kongera ingengo y’imari ishyirwa mu burezi kugira ngo ireme rigerweho. Atanga urugero mu Rwanda avuga ko buri wese yigomwe nibura amafaranga ijana, ibyifuzwa mu burezi byagerwaho.
Ibihugu bya Afurika bisabwa gushyira imbaraga mu gukoresha ibituruka imbere mu gihugu mu gushora imari mu burezi, kandi buri mwenegihugu wese akabigiramo uruhare, inkunga zikaza zunganira ibyatangiye gukorwa.

Solange Akpo, ukomoka muri Togo, ushinzwe kongera ubushobozi mu muryango nyafurika ugamije guteza imbere uburezi kuri bose ANCEFA (African Network Campaign for Education For All) na we atangaza ko gahunda ya nyuma ya 2015 ikwiye kwibanda mbere na mbere ku gushyira ingufu mu burezi hazamurwa ireme ry’uburezi ku bana bose kandi mu byiciro byose, bijyana no kubona abarimu beza kandi bahembwa neza.

Solange Akpo, ukomoka muri Togo
Solange Akpo, ukomoka muri Togo

Iyi nama yahuje imiryango ya Sosiyete Sivile yita ku burezi, yitabiriwe n’abantu basaga 50 bavuye mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ibyemezo biyivamo bizakirizwa inama y aba Minisitiri b’uburezi bo muri ibyo bihugu izateranira i Kigali kuva ku wa 9-11 Gashyantare 2015, nyuma yo kubisuzuma izabishyikirize Umuryango w’Abibumbye mu nama yo muri Nzeri 2015.

Solange Akpo, ukomoka muri Togo
Solange Akpo, ukomoka muri Togo

[email protected]