Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bagaragaje ko udukingirizo hariho igihe tubura, kandi babwirwa ko ku bigo nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima dutangirwa ubuntu.

Kubwimana Evode utuye mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Rulindo, yagize ati “Hari igihe muba mwariyemeje kuringanirza urubyaro, ariko mugahitamo gukoresha agakingirizo, ariko ikibazo dufite ni uko udukingirizo dusigaye twarabuze, ujya kugasaba ku mujyanama w’ubuzima akakubwira ngo twarabuze.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Sida mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yatangarije IGIHE ko udukingirizo tutabuze, ahubwo uko hakemangwa uburyo ibigo nderabuzima bimwe bidukoresha, bikadutanga mu bacuruzi .

Yagize ati“Ubundi Ikigo Nderabuzima ntikwiye kurenza udukingirizo umubare runaka ku kwezi. Ariko hari icyabayeho tumaze n’iminsi duhanganye nacyo, ni uko hari abasigaye babikoramo business (ubucuruzi), ukabona ikigo nderabuzima runaka batwara udukingirizo twinshi, kandi wajya kumva ukumva abaturage baravuga ko batubuze.”

Dr Sabin yakomeje avuga ko iki ari igikorwa kigayitse nubwo abo batugurishaho badukoresha birinda, ariko ngo ubusanzwe udukingirizo dutangirwa ubuntu. Yirinze gutanga ibigo byamenyekanye binyereza udukingirizo dutangirwa ubuntu.

[email protected]