Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RRA kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Werurwe 2016, umunsi byari biteganyijwe ko ari wo wa nyuma rivuga ko abasora bose bongerewe igihe cyo kumenyekanisha no kwishyura imisoro, itariki ntarengwa ikaba ari ku wa Gatatu tariki ya 6 Mata 2016.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko izi mpinduka zireba gusa abishyura umusoro ku nyungu z’ubukode bw’amazu, umusoro bwite ku mutungo utimukanwa ndetse n’ipatanti y’umwaka wa 2016.

Ubusanzwe umisoro ku nyungu z’ubukode bw’amazu zabonetse mu mwaka washize, umusoro bwite ku mutungo utimukanwa n’ipatanti bitangira kumenyekanishwa no kwishyurwa kuva mu ntangiriro za Mutarama kugeza ku itariki ya 31 Werurwe.

Abasoreshwa bose baba bafite amezi atatu yo kuba bamaze kumenyekanisha no kwishyura iyi misoro yose.

Kanda hano usome itangazo rya RRA

Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe
Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe