Inama y’iri huriro yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 11 Ukwakira bikaba biteganyijwe ko izamara iminsi itanu, i Kigali.

Umunyamabanga Mukuru wa IPU, Martin Chungong, yavuze ko uretse ibijyanye no guteza imbere uburinganire nk’insanganyamatsiko nyamukuru y’iyi nama, abayitabiriye bazasuzumira hamwe ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara ku mugabane wa Afurika.

Yatanze urugero kuri Burkina Faso ahaherutse kuba ihirika ry’ubutegetsi inshuro ebyiri mu mwaka umwe. Yavuze ko nk’urwego rwubakiye kuri demokarasi, IPU itemera ubutegetsi bufashwe hakoreshejwe imbaraga za gisirikare.

Yanavuze ko kuba Akarere ka Sahel kamaze kuba indiri y’ibikorwa by’iterabwoba n’ibyihebe ari ibintu bihangayikishije kuko umutekano wako ubangamiwe bikomeye kandi ko IPU igomba kugira icyo ibikoraho.

Ati “Tugomba kuba igisubizo cy’aka karere mu bibazo gafite muri iyi nama. Umutekano mucye kuri uyu mugabane wangiza inzego za demokarasi. Ihirikwa ry’ubutegetsi si igisubizo kiboneye cy’iterabwoba. Uburengenzira bw’abaturage bwo kuvuga icyo bakeneye binyuze mu matora ni bwo bukwiye gushyirwa imbere.”

Yongeyeho ko IPU izakomeza gusaba ko hagira igikorwa mu kuziba ibyuho byasizwe n’ingaruka za Covid-19 n’intambara muri Ukraine, ko abagize Inteko Zishinga Amategeko batakomeza kurebera ibibazo bikomeye biri aho baherereye muri iki gihe.

Yasabye inzego ziyoboye IPU ko hashyirwaho ubufatanye n’inzego za Afurika nka Afurika Yunze Ubumwe, Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika n’indi miryango nka ECOWAS, SADC n’indi mu gushakira hamwe uko ibibazo by’umutekano mucye ku mugabane wa Afurika byakemurwa kuko bibangamiye cyane demokarasi n’imibereho y’abatuye umugabane.

Ati “Kigali izibukwa nk’ahantu Inteko Ishinga Amategeko ku rwego rw’isi yafatiye ibyemezo birushaho kwagura dipolomasi mu ngamba zose zigamije kugarura amahoro ku isi yugarijwe.”

Perezida wa IPU, Duarte Pachecho na we yagarutse ku bibazo by’iterabwoba n’ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu hirya no hino mu bihugu birimo Afghanistan, Iran na Mozambique by’umwihariko ku bagore, abakobwa n’abana bicwa nta gikurikirana.

Yagarutse no ku bibazo by’abimukira muri Amerika y’Amajyepfo no muri Mediterannee aho abantu bapfa bajya gushakisha imibereho myiza.

Perezida wa IPU, Duarte Pachecho yagarutse ku bibazo by’iterabwoba n’ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu hirya no hino
Perezida wa IPU, Duarte Pachecho yagarutse ku bibazo by’iterabwoba n’ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu hirya no hino

Ubwoba ko intambara ya Ukraine izabyara iyo ku rwego rw’isi

Pachecho yavuze ko by’umwihariko intambara yo muri UKraine yagize ingaruka zikomeye ku rwego rw’isi kandi ko hari ubwoba ko ishobora no kubyara intambara y’isi.

Yavuze ko iyo ntambara ari iyo kwamaganwa kandi ko nta gisobanuro cyumvikana cy’uburyo u Burusiya bwavogereye ubusugire bwa Ukraine kubera ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ndetse yamagana umugambi wabwo wo gukoresha intwaro z’ubumara.

Ati “Usibye no kuzikoresha ubwabyo kuvuga ko hazakoresha intwaro z’ubumara ni ikintu kitagomba kwemerwa.”

Ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zicanye maremare

Agaruka ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe, Pachecho yavuze ko biri kwiyongera, ingaruka zabyo zikica ibihumbi by’abantu.

Ibintu bigoye kwiyumvisha ngo biri kuba aho yatanze urugero mu bihugu birimo Pakistan aho abantu barenga 3000 baherutse gupfa bazize imyuzure n’abaguye muri Florida, Philippines, Venezuela kimwe n’imiriro yagiye yaduka mu Burayi mu buryo butigeze bubaho mbere. Bityo ngo Inteko Zishinga Amategeko zikwiye kugira icyo zikora.

Ati “Abantu barahura n’ibibazo by’ubukene n’ubusumbane, abantu babayeho nabi kurusha uko byigeze kubaho ikindi gihe. Tugomba kugira icyo dukora mu maguru mashya atari mu gihe kizaza. Uyu munsi ntibigishoboka gutegereza igihe kirekire. Abantu duhagarariye bahora babivuga, bakeneye ko hagira igikorwa, ubu. Tugomba kumva ibyifuzo by’abaturage nibitaba ibyo ntabwo tuzaba turi mu nshingano zacu.”

Ubufatanye bwafashije mu kurwanya Covid-19 ni urugero rw’ibikwiye gukorwa

Iyi nama ya IPU yagombaga kuba mu Ukwakira 2020 ariko ntibyashoboka kubera icyorezo cya Covid-19.

Perezida wa IPU, Duarte Pachecho, yavuze ko gutsinda virusi yoroheje yishe abantu benshi byaturutse ku bufatanye bw’abantu benshi barimo abashakashatsi, abanyepolitiki n’abanyamadini.

Ati “Ubwo bufatanye bukwiye kubera urugero abanyepolitiki ko bakoreye hamwe babasha gukemura ibibazo byugarije abatuye isi.”

Yashimiye Perezida Kagame ku buryo u Rwanda rwitwaye mu guhashya Covid-19 byagaragaye ko igihugu cyo muri Afurika kidafite umutungo kamere nk’uwo ibihugu bikize bifite cyakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Yanashimye iterambere ry’ubukungu igihugu cyagezeho, ubumwe n’ubwiyunge rukagira igihugu cyiza, igihugu gitekanye, igihugu gikungahaye.

Umunyamabanga Mukuru wa IPU, Martin Chungong, yavuze ko uretse ibijyanye no guteza imbere uburinganire nk’insanganyamatsiko nyamukuru y’iyi nama, abayitabiriye bazasuzumira hamwe ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara ku mugabane wa Afurika
Umunyamabanga Mukuru wa IPU, Martin Chungong, yavuze ko uretse ibijyanye no guteza imbere uburinganire nk’insanganyamatsiko nyamukuru y’iyi nama, abayitabiriye bazasuzumira hamwe ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara ku mugabane wa Afurika
Abarenga 1000 bitabiriye inama ya IPU iteraniye i Kigali
Abarenga 1000 bitabiriye inama ya IPU iteraniye i Kigali