Ni uruganda rwitezweho kuba igisubizo kuko mu turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba nta na kamwe karimo uruganda rw’ibiryo by’amatungo.
Ibi bituma aborozi bo muri iyi Ntara batumiza ibiryo mu zindi ntara bikabageraho bihenze kubera ikiguzi cy’ubwikorezi, kuko ikilo cy'ibiryo byayo bibageraho cyiyongereyo 40Frw y'igiciro cy'ubwikorezi.
Ibyo biri uko mu iyo Ntara ituranye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, igihugu u Rwanda rugurishamo amatungo menshi, ndetse ikaba ari yo ikora ku Kiyaga cya Kivu aho u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kwagurira ubworozi bw’amafi.
Umuyobozi Mukuru wa Kivu Choice, Emmanuel Bahizi, ikigo gitanga 20% by'amafi arobwa mu Rwanda, tariki 22 Nzeri 2026 ubwo bamurikaga iki kigo ku mugaragaro, yavuze ko bagiye gutangiza uruganda rukora ibiryo by'amafi.
Ati "Dufite gahunda yo kubaka uruganda rukora ibiryo by'amafi. Twabigejeje ku babishinzwe RDB na MINAGRI, tubereka imbogamizi zirimo z'umuhanda. Biri kwigwaho kugira ngo umuhanda ukorwe. Turateganya ko mu myaka ibiri n'igice uruganda ruzaba rukora".
Bahizi avuga ko uru ruganda ruzatangirana ubushobozi bwo gukora toni eshanu ku isaha.
Ati "Tuzatangira dukora toni eshanu ku isaha zizaba ziduhagiye twebwe ubwacu ariko nyuma tuzongera ingano tugurishe n'abandi borozi b'amafi. Tumaze gushora miliyari zirenga 20 Frw hano i Nyamasheke, uruganda rw'ibiryo by'amafi tugiye kubaka ruzaba rufite agaciro ka miliyari 8Frw".
Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye avuga ko mu gukemura ikibazo cy'ibiryo by'amatungo bari gukorana n'abikorera, kugira ngo ibyo Leta ishoboye gukora ibikore, iby'umushoramari ashoboye na we abikore bityo ikibazo cy'ibura ry'ibiryo by'amatungo gikemuke.
Umuhanda usabwa kugira ngo uyu mushoramari atangire imirimo yo kubaka uruganda rw'ibiryo by'amafi ureshya na kilometero 3,5.
Ikigo Kivu Choice iherutse gutangaza ko umushinga wo kubakaa irerero ry’amafi wa miliyari 20 Frw rizajya ritanga abana b’amafi miliyoni zirenga 12 ku kwezi urimbanyije.
Ikigo Kivu Choice gikorera mu Kiyaga cya Kivu, mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, worora amafi yo mu bwoko bwa tilapia.
Iki kigo gifite intego yo kwagura ubworozi ku buryo bizagera mu mwaka wa 2029 gisarura toni 30.000 ku mwaka ni ukuvuga hafi 50% by’umusaruro w’amafi mu gihugu hose.
Biri mu ntego y’u Rwanda aho rwihaye iyo kongera umusaruro w’amafi mu Rwanda ukagera kuri toni 77.700 ku mwaka bitarenze 2029 uvuye kuri toni 48.133 zasaruwe mu mwaka wa 2024.







Ibitekerezo 0