Mu gitaramo cyabereye i Nyamirambo, nyuma y'uko haririmbye abahanzi barimo Senderi Hit, Bwiza, Mico The Best na Platini nibwo hatangiye kuraswa ibishashi kuri Mont Kigali no kuri Stade Amahoro.

Nyuma y’imyaka ine y’urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu 1990, ku wa 4 Nyakanga 1994 nibwo Umujyi wa Kigali wabohowe, ingabo zari iza APR zikomereza ku bindi bice zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu masaha y'amanywa kuri uyu wa 4 Nyakanga hirya no hino mu gihugu hatashywe ibikorwaremezo bitandukanye byubatswe hagamijwe gufasha abaturage kwihuta mu iterambere. Ibyo birimo imihanda, amavuriro, imidugudu y'icyitegererezo n'ibindi.

Perezida Kagame mu kigniro yagiranye na RBA, yavuze ko nyuma y’imyaka 28 u Rwanda rwibohoye rugenda rugera ku iterambere mu nzego zitandukanye zirimo n’izirebana n’imibereho y’abaturage, yemeza ko ababinenga cyangwa abavuga ko ntacyo rugeraho ari abadashaka kubona ibyiza.

Yagize ati “Nsubije amaso inyuma nsanga ibyo Abanyarwanda bakoze mu ngeri zose yaba ari abari ku rugamba barwanye, ndetse abenshi bakaba batakiriho ndetse n’abandi bitanze mu bundi buryo nta gushidikanya ko umuntu yavuga ko usibye ayo mateka mabi yatumye abantu barwana bagatakaza ubuzima bwabo, ntawe ushidikanya ko ibyakozwe uno munsi bigaragara. […] Ntabwo navuga ngo hari ibikwiye kuba byarakozwe ukundi cyangwa ibyo tutagezeho, ntabwo ibintu byose bikorwa 100%.”

Bwiza uri mu bahanzikazi bakunzwe yashimishije abakunzi be i Nyamirambo
Bwiza uri mu bahanzikazi bakunzwe yashimishije abakunzi be i Nyamirambo
Mico The Best yafashije abanyamujyi b'i Nyamirambo mu birori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora
Mico The Best yafashije abanyamujyi b'i Nyamirambo mu birori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora
Abafana bari mu bicu mu byishimo byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora
Abafana bari mu bicu mu byishimo byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora
Senderi Hit ari mu bahanzi bafite abakunzi benshi
Senderi Hit ari mu bahanzi bafite abakunzi benshi
Platini ari mu bahanzi bashimishije abitabiriye igitaramo cyabereye i Nyamirambo
Platini ari mu bahanzi bashimishije abitabiriye igitaramo cyabereye i Nyamirambo
Igikorwa cyo guturitsa ibishashi by'urumuri cyabanjirijwe n'igitaramo cyo Kwibohora cyateguwe n'Umujyi wa Kigali
Igikorwa cyo guturitsa ibishashi by'urumuri cyabanjirijwe n'igitaramo cyo Kwibohora cyateguwe n'Umujyi wa Kigali

Amafoto: Shumbusho Djasiri