Byagaragaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho bamwe mu barokotse Jenoside mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye bari mu gikorwa cy’umuganda wo kubakira Habimana Jean Damascène uherutse gufungurwa nyuma y’imyaka 21 yari amaze muri gereza kubera kugira uruhare mu kwica Abatutsi mu 1994.
Habimana yemera ko yagize uruhare mu kwica umugabo n’umwana wa Mukampfizi Valérie baturanye. Yahamijwe icyo cyaha n’Inkiko Gacaca akatirwa igifungo cy’imyaka 21. Afunguwe yihutiye gusaba imbabazi abo yahemukiye.
Ati “Muri gereza batwigishaga kuzabana neza n’abandi igihe dufunguwe. Nkimara gufungurwa nahise njya kumureba musaba imbabazi arazimpa.”
Yakomeje avuga ko kuba mu baje kumwubakira harimo Mukampfizi Valérie yiciye umuryango, byamweretse ko imbabazi yamuhaye yari azikuye ku mutima.
Ati “Kuba yaje kunyubakira byanshimishije mpita nemera ko imbabazi yampaye yazikuye ku mutima. Nk’uko dusigaye tubanye neza umubano wacu uzakomeza.”
Mukampfizi Valérie yavuze ko yahisemo kubabarira abamwiciye bakamusahurira n’imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko igitekerezo cyo kubakira Habimana ari we wagitanze kuko yabonaga abayeho nabi.
Ati “Akimara gufungurwa yaje nta kintu na kimwe afite asanga n’umugore we yarigendeye, ni uko ndamwakira muha ibyo kurya turaganira. Nabonye rero atagira aho kuba ntanga igitekerezo mu matsinda tubanamo muri ngo tuzashake uko tumuha umuganda tumwubakire, baracyemera none ni byo turimo.”
Yakomeje avuga ko yiyemeje kubabarira abamuhemukiye muri Jenoside kuko bimufasha gutuza ku mutima.
Ati “Njyewe nkunda gusenga kandi nasenze Imana numva umutima wanjye unsabye kubabarira. Urabona ko ngeze mu za bukuru, ndumva ngomba kubabarira abantu bose kugira ngo nzave kuri iyi Si nkeye ku mutima nta muntu dufitanye ibibazo. Iyo nibutse umugabo wanjye n’umwana wanjye wishwe, ndasenga Imana ikansubizamo imbaraga.”
Mukampfizi Valerie na Habimana Jean Damascène babana mu matsinda yitwa Amataba y’Ubumwe n’Ubwiyunge bashingiwe na Associtation Modeste et Innocent, AMI, ihuza abakoze Jenoside n’abayirokotse kugira ngo batozwe inzira y’ubumwe n’ubwiyunge no kubana mu mahoro.
Umukozi wa AMI ushinzwe ubukangurambaga, Mihigo Marie Noella, yavuze ko kuba abarokotse Jenoside bifatanya n’ababiciye mu bikorwa bitandukanye, bigaragaza ko intego yabo yo kunga Abanyarwanda iri kugerwaho.
Ati “Intego iri kugerwaho kuko aba ni cyo tubigisha, ni ubumwe n’ubwiyunge ni amahoro arambye. Urumva niba umuntu yarafunzwe yarahemukiye umuntu, yaramwiciye abantu noneho akaba yaje akemera mu ruhame akamusaba imbabazi, mu by’ukuri twebwe icyo dushaka ni ukugira ngo twongere twubake umuryango nyarwanda kuko intego ya AMI ni ukuzahura ubumuntu mu bantu kuko bwageze igihe burabura.”
Mu Karere ka Huye AMI ihafite amatsinda yitwa ‘Amataba y’ubumwe n’ubwiyunge’ agera kuri 32 ahurije hamwe abakoze Jenoside n’abayirokotse 1280 kuko buri tsinda rigizwe n’abantu 40.










Ibitekerezo 0