{Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu w’Agasengasenge, Akagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye, baratangaza ko bahangayikishijwe n’umunuko w’impu zicuruzwa n’umuturanyi wabo.}

Aba baturage baturanye n’uyu mucuruzi w’impu bavuga ikibazo cy’umunuko ari imbogamizi ku buzima bwabo kuko bamaze igihe kirekire baratinye kubivuga kubera ko uzicuruza ari umuturanyi wabo, bakaba bifuza ko ubuyobozi bwabafasha gukemura iki kibazo cy’impu zibanukira, ubu bucuruzi bw’impu bukaba bwakwimurirwa ahandi hantu.

Muhimpundu Venancie, umwe muri aba baturage baturanye n’ucuruza izi mpu ari we Rutabagisha Gaspard, atangaza ko kuba zibanukira babona byazabatera uburwayi bukomeye. Yagize ati «Tumaranye iki kibazo igihe kirekire twarabuze icyo dukora, kuko kugira ngo tuhace tuba tugomba gufunga amazuru kubera umunuko.»

Sindayigaya Jean na we uturanye na Rutabagisha, yagize ati «Hari igihe bapakira impu ugasanga ziranuka cyane. Twe tubona igikwiye ari uko yajya azicururiza ahandi hadatuye abantu.»

Rutabagisha Gaspard umaze imyaka igera kuri ibiri acuruza izi mpu, avuga ko na we atishimiye gukorera ubwo bucuruzi mu rugo. Yagite ati «Kuba abaturage banukirwa n’umwuka utari mwiza uva ku mpu ncuruza bari mu kuri; nkaba ku bwanjye ndakora ibishoboka ngo ndebe ko nakemura ikibazo cy’abaturanyi banjye ku bufatanye n’ubuyobozi. Ndareba ko nakwiyambaza Ubuyobozi bw’Umurenge bumfashe mbe nabona ahandi hantu hatabangamye nakorera."

Ku ruhande bw’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba, Sahundwe Pascal Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, avuga ko bagiye gukemura iki kibazo bakoresheje ubujyanama ku buryo impande zombi ntawe uzabangamirwa.

Yagize ati «Tuzakora igishoboka cyose turebe niba uyu mucuruzi w’impu agomba gushakirwa aho yakwimurira ubucuruzi bwe, cyangwa abe yakwegera banki agurizwe; kuko Akarere kateganyije ahagomba kubakwa inganda."

Ubucuruzi bw’impu ni umwe mu mirimo yateza imbere umuntu ariko bukaba bushora kubangamira umutekano w’abaturage, biturutse ku munuko wazo mu gihe zicururizwa hafi y’ingo.