Iyo miryango yateranye ubwo Isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu ku nshuro ya 73, wabaye ku wa 10 Ukuboza 2021.
Umuhuzabikorwa wa Association Modeste et Innocent (AMI), Bizimana Jean Baptiste, yavuze ko bahurije hamwe iyo miryango yose hagamijwe kungurana ibitekerezo ku kurushaho kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Yavuze ko u Rwanda rugerageza kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi n’ibitaragerwaho neza, hari ubushake bwo kubikora.
Ati “Igihugu cyacu kigerageza kwigengesera kikubahiriza ibikubiye mu itangazo ry’uburenganzira bwa muntu ndetse no mu yandi masezerano u Rwanda rwashyizeho umukono rukabishyira mu mategeko arugenga. Hari ibigenda bikorwa ariko burya uburenganzira bwa muntu bufata ubuzima bwose bw’igihugu. Ni yo mpamvu usanga hari ibyo igihugu kitubahiriza ariko atari uko kibyanze, ahubwo ari uko ubushobozi butaragerwaho.’’
Yatanze ingero aho usanga hari aho imfungwa n’abagororwa bakiri benshi muri gereza cyangwa abafungiwe muri kasho zitameze neza.
Bizimana yavuze ko hari byinshi igihugu gikora ku burenganzira bw’abagore, abana, abatagira kivurira, abasaza n’abafite ubumuga ariko ugasanga hari n’ibindi bitarakorwa bitewe n’ubushoozi buke bw’igihugu.
Ati “Ugasanga hari ibigenda bikorwa ariko hari n’ibitarakorwa kubera ko ubushobozi bw’igihugu butabyemera, ariko nibura ugasanga igihugu cyemera ko ibyo bintu bikwiriye gukorwa.”
Munganyinka Claudine wari uhagarariye Abatozabingo Ltd yavuze ko iyo nama yayungukiyemo byinshi bijyanye n’amategeko arengera uburenganzira bwa muntu.
Ati “Hari ubwo nabonaga nk’abantu barengana nkatekereza ko ari urugomo bakorerwa gusa, ariko namenye ko hari n’amategeko ashobora kubarengera.”
Yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe nziza mu kubaka ubuzima bw’abantu n’imibereho myiza ariko hari ibikwiye gukorwa.
Ati “Hari nk’aho usanga uburenganzira bw’abana butubahirizwa, aho umwana akora umubyeyi akaba ari we uhembwa ariko birakwiye ko uwakoze ari we uhembwa.”
Kamabonwa Prudencienne wari uhagarariye Never Again Rwanda yavuze ko mu tubari na hoteli hari aho abakobwa bakoramo bagihohoterwa bakamburwa uburenganzira bwabo.
Ati “Usanga bamburwa uburenganzira bwabo kubera akazi bakora ugasanga abagabo barabakorakora, mu by’ukuri biriya ni uguhungabanya uburenganzira bwabo kuko bishobora kubashora mu busambanyi.”
Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, Habimana Bonaventure, yavuze ko bisaba uruhare rwa buri wese mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Ati “Mu Rwanda twishimira ko uburenganzira bwa muntu bumaze gutera intambwe ishimishije, ni byiza ko dukomereza muri uwo murongo igihugu cyiyemeje, kugira ngo tudasubira inyuma bisaba uruhare rwa buri wese.”
Abateraniye muri iyo nama basabwe kujya bakora ubukangurambaga bakabwira abaturage ko uburenganzira bwa muntu buhera ku muntu ku giti cye akiyitaho yirinda kujya mu ngeso mbi, noneho bugakomereza ku bo babana yirinda kubahutaza no kubahohotera, bugakomereza no ku bandi barimo abo bakorana n’abaturanyi gutyo gutyo.
Mu biganiro byabo bakomoje ku ngingo zigera ku 100 Umuryango w’Abibumbye wageneye u Rwanda ngo rushyiremo imbaraga hagamijwe kubahiriza ubu burenganzira bwa muntu, zirimo uburenganzira bwo kuvuga, kunoza imibereho myiza y’abagororwa, uburinganire n’ubwuzuzanye bujyana no kurwanya ihohoterwa, uburenganzira bw’abana, iterambere ry’abatishoboye n’ibindi.











Ibitekerezo 0