Umuhango wo kwibuka wabanjirijwe n’urugendo rw’amaguru rwakozwe mu mutuzo ruzenguruka umujyi wa Rwamagana, rusorezwa ku cyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba ahubatswe urwibutso ruriho amazina y’abakozi 19 bamenyekanye bakoreraga iyi ntara.

Abarokotse bakomoka kuri abo bakozi bishwe, bagaragaje ko ubuyobozi bubaba hafi.

Mu buhamya bwatanzwe na Dusabe Eric, umwana wa Rutayisire Emile wakoreraga Perefegitura ya Kibungo, yagize ati ”Kuva aho Intara itangiye iki gikorwa cyo kwibuka aba bakozi , twabonye ko Leta iriho iha agaciro ibyo ababyeyi bacu bakoze nubwo bakoreraga Leta itarabakundaga, ibi bikaba bidutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane no guha agaciro akazi no guharanira gukora neza."

Mu izina ry’imiryango y’abari abakozi bibukwa, Iriza Marie Claire yatangaje ko bishimira kuba Ubuyobozi n’abakozi b’Intara y’Iburasirazuba baratekereje kwibuka aba bakozi bishwe muri Jenoside kuko mbere wasangaga iyi miryango itajyaga ibona uko yibuka ababo kuko akenshi usanga abenshi bataranabonye iyi miryango yabo ngo banabashyingure mu cyubahiro.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yashimiye abitabiriye uyu muhango avuga ko kwibuka aba bakozi bishwe ari ngombwa mu rwego rwo kubaha icyubahiro kuko bakoreye igihugu ndetse no kongera kunenga Ubuyobozi bubi bwishe bamwe mu bari abakozi bakoraga bagamije guteza imbere igihugu.

Guverineri yakomeje avuga ko mu rwego rwo gufata mu mugongo abasigaye bo mu miryango y’aba bakozi bibukwa, hashyizweho gahunda yo gufasha abasigaye bakeneye ubufasha kugira ngo barusheho gutera imbere.

Iyo miryango yorojwe inka, ndetse uyu mwaka indi miryango itanu izorozwa naho undi umwe uzubakirwa mu rwego rwo kuwufasha kuvugurura aho utuye.

Minisitiri ushinzwe Imirimo y'Inama y'Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, yasabye abayobozi n’abakozi bose kumva ko bafite inshingano zo guteza imbere Igihugu bakarwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati”Turakangurira abayobozi n’abakozi ngo dusubize amaso inyuma kugira ngo tureke kujya tuyobya abo tuyobora, abenshi twibuka bishwe n’abakozi bagenzi babo, abandi bishwe n’ababayoboraga niyo mpamvu tugomba guharanira guteza imbere igihugu cyacu aho gutanya abanyarwanda."

Ubuyobozi bw’intara bwatangaje ko bukomeje gahunda yo gukusanya amakuru y’imiryango yishwe muri Jenoside itari yamenyekana kugira ngo nayo ijye yibukwa.