Perezida wa Sena Bernard Makuza watangije gahunda ya HeForShe, yagaragaje ko kwirengagiza uruhare rw’abagore ari ukudindiza iterambere, cyane ko abagore bagize 50% by’abatuye Isi.

Mu magambo ye ati “Turashimira abakomeje kugira uruhare mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, kandi ko hari ibikorwa bifatika birimo gutanga umusaruro kuko kwirengagiza uruhare rw’abagore, ari ukudindiza iterambere.”

Perezida wa Sena, yagaragaje ko nta terambere ryagerwaho, hatimakajwe ubwuzuzanye n’uburinganire bw’abagabo n’abagore, yongeraho ko urugo ruvuze byinshi, ariko ikibanze ari iterambere.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishyize imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, ubukangurambaga ku ruhare rw’abagabo mu guteza imbere ubwuzuzanye n’uburinganire, He For She, bwatangijwe mu gihugu, hagaragajwe ko hari ikigero cyifuzwa kitaragerwaho bityo hagasabwa uruhare rwa buri wese mu gufasha abagore n’abakobwa kugera ku kigero abagabo bagezeho.

Iyi ni gahunda ishyigikiwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, akaba ari umwe mu bakuru b’ibihugu 10 batoranyijwe mu kugira uruhare mu kuyimakaza, ibi bigaterwa nuko u Rwanda ruri mu bihugu ku Isi biharanira uburinganire bw’abagore n’abagabo, by’akarusho iterambere ry’abagore.

Muri Kamena uyu mwaka, Abakuru b’Ibihugu 10 barimo n’uw’u Rwanda, bashyize ahagaragara gahunda buri umwe umwe azibandaho mu gihugu cye.

U Rwanda rwahisemo intego eshatu arizo kwimakaza uburinganire bw’abagore n’abagabo mu ikoranabuhanga, kuzamura umubare w’abagore biga imyuga no guca burundu ihohoterwa iryari ryo ryose rikorerwa abagore.

Muri uku gutangiza gahunda ya HeForShe, umugabo n’umugore we batanze ubuhamya, abitwa Ntibimenya Hassan na Mukakimonyo bo mu karere ka Huye mu Murenge mu Mukura.

Uyu mugabo yagaragaje ihohotera yakoreraga umugore we aho yakoraga ibyo yishakiye atamugishije inama, ariko ngo kuva aho batangiye guhuza, ubu iterambere ni ryose mu rugo rwabo.

Yatanze inama ku bandi bagabo baba bagifite iyo myumvire, avuga ko umugabo uzabuza amahoro umugore, nta terambere urugo rwe ruzageraho.

Umufasha we, Hancina Mukakimonyo, we yagaragaje ko atari azi ibyishimo mu rugo, aho yagize ati “ sinari nzi ikitwa ibyishimo mu rugo, haba ibyishimo by’imibonano mpuzabitsina kuko ntitwajyaga tubiganiraho, none nyimenye nshaje.”

Minisitiri w’Iterambere n’Uburinganire by’Umuryango, Oda Gasinzigwa, yavuze ko hakiri urugendo rurerure, ariko ko ubufatanye bwa buri wese buzazana umusaruro.

Yashimiye abagabo n’abasore bakomeje kugaragaza uruhare rwabo, bimakaza indangagaciro z’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore.

Kugeza ubu mu Rwanda, hari intambwe imaze guterwa igaragara, aho mu bikorwa binyuranye, abagore bahawe uburenganzira.

Nko mu nzego zifata ibyemezo, komite za njyanama z’ibanze abagore bageze kuri 46%. Mu bukungu nko mu kwiyandikishaho ubutaka bageze kuri 26%, mu gihe abagabo ari 18%.

Mu ntego u Rwanda rwihaye, nko mu bize iby’ikoranabuhanga, umubare w’abagore uracyari hasi ugereranyije n’uw’abagabo, abagabo ni 66% mu gihe abagore ari 34%.
Naho mu bakora akazi kajyanye n’ikoranabuhanga, abagore bari ku gipimo cya 20%.