Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kugabanya ibitumizwa mu mahanga yongera ibyoherezwayo. Mu kubyongera hari gahunda yo gushishikariza abikorera bo mu Rwanda, maze ibicuruzwa byo mu Rwanda nabyo bikamenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Kuri uyu wa Gatanu ubwo hatangizwaga uburyo bwo gutanga nimero z’ibicuruzwa (barcodes), Karangwa Safari uhagarariye sosiyete Internationa Barcodes Network mu Rwanda yavuze ko ari uburyo bwiza buje gufasha abacuruzi na ba rwiyemezamirimo nyarwanda.
Yagize ati “Bizorohereza abafite ibicuruzwa nk’inganda n’abandi kuzibona byoroshye. Ubundi byasabaga kujya mu mahanga cyangwa kunyura ku rubuga rwacu, ariko bigafata igihe kandi bikarushya.”
Karangwa akomeza avuga ko igicuruzwa gifite nimero kiba cyemewe ku rwego mpuzamahanga . Yagize ati “Igicuruzwa kijya hanze ubundi kigomba kugira barcode kuko iyo cyambutse umupaka ,ukirebye amenya aho giturutse, ibikigize, umwihariko wacyo n’ibindi.”
Barcode ni nimero iba igaragaza amakuru yose yerekeye igicuruzwa. Iyo agapapuro karanga igicuruzwa kangiritse, barcode isigaraho ushaka amakuru y’icyo gicuruzwa akoresheje ikoranabuhanga akabimenya.
Kugeza ubu International Barcodes Network niyo itanga izi nimero mu Rwanda. Karangwa avuga ko usabye nimero arara ayihawe cyangwa akanyura ku rubuga rwabo mu Rwanda.
Nimero zitangwa n' iz'ibitabo, iz'amafoto n'amashusho, ibicuruzwa, ama CD, ibinyamakuru n'ibindi.





Ibitekerezo 0