{Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Umuco na Siporo, Kalisa Edouard, ku munsi w'ejo yatangije ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kuzamura umuco wo gusoma mu muhango wabereye mu isomero rya Kacyiru i Kigali.}

Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru The New Times, icyumweru cyahariwe gusoma kizarangwa no kumurika ibitabo bitandukanye; iby'amateka, ubumenyi bw'isi, siyansi n'indimi, hakazabaho n’amarushanwa y'abana mu gusoma, bakazanahugurwa mu buryo bwo kumenya gusoma neza no kwandika.

Kalisa mu ijambo rye yavuze ko u Rwanda rukiri hasi mu muco wo gusoma no kwandika kandi harabonetse ibikoresho; agasanga Abanyarwanda batarazamuye umuco wo gusoma no kwandika kuko usanga akenshi byaratewe n'uko abantu ba kera kugira ngo bahanahane amakuru baravugaga gusa cyangwa bagakunda guca imigani badakoresheje inyandiko.

Yakomeje agira ati “ubu tugiye gukomeza gushishikariza Abanyarwanda muri rusange kwitabira umuco wo gusoma no kwandika kuko biyobora umuturage n'igihugu cye ku majyambere; iyo umuntu asomye yongera ubumenyi, akanakora birenze.”

Rufatabahizi Jean Baptiste, Umwanditsi w'igitabo cyo mu cyongereza yise "Claudine Rebero and George Mugohe" na we yavuze ko umuco wo gusoma ukiri hasi mu Rwanda. Kuri we asanga Abanyarwanda baragumye mu muco wa kera, abantu baragendaga bahererekanya amakuru ku munwa gusa, agasaba ko habaho impinduka abantu bakajya basoma kuko n'ubwo atari byinshi, ibitabo byo gusoma bihari, ariko bikaba bitifashishwa uko bikwiye.

Iri somero ry'i Kigali ryashinzwe ku bufatanye bwa Rotary International Rwanda Chapter ku bufatanye na Minisiteri y'Umuco na Siporo, ritwara akayabo ka Miliyari eshatu z'amafaranga y'u Rwanda. Yashyizweho mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma.

Umuyobozi w'iryo somero Turatsinze Jennifer yavuze ko bafite ibitabo bigeze ku 35 000 n'ibindi bikoresho bitandukanye. Isomero rifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 300 icya rimwe.

Isomero rya Kacyiru rizafungurwa ku mugaragaro ku itariki 5 Ukwakira 2012.