{Bayobowe na Komiseri wa polisi y’igihugu , Sipiriyani Gatete, ushinzwe Police Reserve Force, abapolisi bavuye mu rugerero mu cyubahiro bahuriye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’Igihugu ku Kacyiru uyu munsi wa 28 Ugushyingo 2014. Iri teraniro ry’abapolisi batashye mu za bukuru ribaye mu gihe hatekerezwa icyakorwa kugira ngo aba bapolisi batashye bakomeze ibikorwa bakoraga byo gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza, kubabera ijisho no kubahwitura kugira ngo imibereho yabo irusheho kujya imbere.}

Umuyobozi mukuru ushinzwe aba bapolisi basezerewe mu cyubahiro, ariwe Komiseri Gatete Sipiriyani yabwiye aba ofisiye ba polisi y’igihugu batashye ko hari imishinga myinshi ibarindiriye kugira ngo bakomeze ibikorwa batangiye mbere y’uko barangiza igihe cyabo muli Polisi y’igihugu.

Yatanze umuyoboro w’izi Menagitero za Polisi zatashye mu cyubahiro:
“Tutegerejeko itegeko rishyiraho umutwe w’abapolisi barangije inshingano zabo uko amategeko abiteganya muli Polisi y’Igihugu ritorwa mu nteko ishinga amategeko. Tuzubaka inzego zifasha aba bapolisi bacu gukomeza ubupfura n’inshingano berekanye bakiri mu rugerero. Ubwo tuzaba dufite inshingano zo kubaherekeza mu mibereho yabo ya buli munsi kugira ngo bazabere urumuli abaturage basanze kandi bari basanzwe bareberera”.

CP Gatete, Komiseri wa Polisi y’igihugu ushinzwe Abapolisi bavuye ku rugerero yerekana ko, abihawe n’inshingano yahawe n’umukuru wa Polisi y’igihugu, azakurikirana imishinga ishobora gutuma abapolisi batashye bakomeza inshingano zabo mu buryo bwo “ gutanga ingufu zabo mu kwubaka amashuri mu gihugu, mu gusesengura uburyo imishinga y’igihugu ishyirwa mu bikorwa n’ibyo yagezeho mu gufasha abaturage kujya mbere, kurwanya icuruzwa ry’abantu aho rishoboka hose”.

Iyi nama yatoye Komite y’agateganyo ishinzwe gutegura inzego n’imikorere y’uru rwego rw’Imenagitero za Polisi y’igihugu zigera ku 1700.
Retraité Chief Superintendant Gérard Sezibera niwe watorewe kuba Perezida wa komite y’agateganyo akaba yungirijwe na Chief Supt Lambert Rudasingwa. Naho Chief Sergeant Jovin Ndayishimiye yatorewe kuba umwanditsi.

Hagati aho hatowe aba abahwituzi bazakomeza gufasha Urwego rwa Police Reserve Force Imenagitero mu ma fasi barimo bafasha abapolisi barangije inshingano zabo kuba urugero rwiza mu baturage basanze.

Muli urwo rwego, SSupt (Retired Senior Superintendant) James Muligo yasabwe kurebera no gutanga ubuvugizi ku ba bapolisi bavuye mu rugerero bo mw’ifasi ya Rwamagana. Muli iki gikorwa afatanije na SSupt Gashegu ushinzwe ifasi ya Rwamagana ugaruka Gishali. Superintendant Kwizera Charles yasabwe guhwitura abahoze ari abapolisi batuye mu mugi wa Kigali. Chief Sergent Issa Munyankumburwa we yasabwe guhwitura abahoze ari abapolisi bo mu karere ka Kayonza.

SSupt Alfred Ntidendereza yatorewe kwegera abagiye mu za bukuru bavuye muli Polisi y’igihugu bo mw’ifasi ya Gatsibo. Hatorewe kandi abashinzwe izindi fasi za Muhanga, Rubavu n’ahandi.

Komiseri Sipiriyani Gatete, Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abavuye ku rugerero yasabye abapolisi batashye gukomeza ubupfura bakuye muli Polisi y’igihugu gukomeza “gutekereza kure no gukorana mu bwumvikane n’abaturage basanze aho batuye”.

Mu byihutirwa Komiseri Gatete azatunganyiriza aba bapolisi harimo kubafasha kugira ngo ibibazo bagize bagisezererwa bijyanye n’imisoro yakaswe ku mperekezwa babonye. Aba basezerewe mu cyubahiro muli Polisi y’Igihugu kandi basaba ko Komiseri ubashinzwe yareba neza amategeko agenga abanyamuryango nkabo batangije Zigama CSS (Credit and Savings Society) ko batafatirirwa imperekeza yabo nkuko amategeko abigena mu gihe baba bafitiye umwenda uli munsi ya miliyoni ebyiri.

Mu byerekeye ubuzima bw’abapolisi batashye, iyi nama yagaragaje impungenge yuko imiryango yabo itagishobora kwivuriza ku bwusingane mu kwivuza RAMA.
Ari ibi bibazo n’ikindi kijyanye n’uko abapolisi basezerewe mbere ya 2014 batemererwa kujya mw’isoko rya Army-Police Shop, Komiseri Gatete yijeje ko ibi bibazo azabikurikirana ko “Leta yitaye ku bapolisi bayo arangaje imbere”.