{Ku munsi wahariwe kurwanya iyicarubozo ku isi kuwa 26 Kamena, Polisi y’u Rwanda yasabye buri Munyarwanda kurwanya iyicarubozo, kandi ko izakurikirana abarikora.}
ACP Rutikanga Rogers mu kiganiro ku bikorwa by’iyicarubozo byateguwe n’umuryango “Uyisenga ni imanzi” wita ku bana bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko u Rwanda ruzahangana n’uwagerageza gukora iyicarubozo, kandi ko ruzita ku bahuye n’ingaruka zaryo.
U Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi wo kurwanya iyicarubozo rwishimira ko nta rirurangwamo, ariko rwibuka ko ryahigeze mu mateka mabi yarwo.
Abatanze ibiganiro bose bagarutse ku iyicarubozo ryakorewe Abatutsi guhera mu mwaka 1959, kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.
Dr. Bideri watanze ikiganiro ku iyicarubozo yavuze ko ryakunze gukorerwa Abatutsi biza kugera mu mwaka wa 1994 bakorerwaga Jenoside.
Dr. Bideri yatanze urugero rw’umutwe witwaga “Sirote” wari ugizwe n’abari bafite umugambi wo kwica abandi urubozo, nyamara leta yariho irebera.
Abari bagize uwo mutwe bajyaga mu ngo z’abantu, mu tubari n’ahandi bagafata abantu bakabajyana kubakorera ibikorwa by’iyica rubozo ibikorwa byari birangajwe imbere na Simbikangwa Pascal wahamijwe n’Ubutabera bwo mu Bufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro cyatanzwe na Gasake Albert Umwunganizi mu by’amategeko akaba n’umwe mu bagize inama nyobozi ya IBUKA, yavuze ko kimwe mu bikorwa byaranze iyicarubozo mu Rwanda ari ugufata ku ngufu abagore n’abakobwa bakiri batoya bagasambanywa n’amatsinda y’abantu benshi ndetse bagaterwa indwara zirimo na SIDA, naho abagabo bicwagwa nabi babanje gucibwa imitwe.
Uwihoreye Chaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango Uyisenga ni imanzi, umwe mu miryango yibumbiye mu igize IBUKA, umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu yavuze ko ubu bafasha abana b’imfubyi bagera ku bihumbi 3,600, ariko nabo usanga bamwe muri bo baragiye bakorerwa iyicarubozo ariko ababibakoreye bakaba batanashaka ko bivugwa.
Uwihoreye yakomeje asaba Abanyarwanda gukomeza kwegera aba bana nk’uko umuco w’Abanyarwanda ubisaba ko nta mwana wakagombye kuba imfubyi.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Jules Gahamanyi Umuyobozi w’umuryango ARAMA ufasha abagore bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo we yavuze ko bamaze kwakira abagore bagera kuri 360. Aba bagore bangijwe imyanya ndangagitsina, basigirwa ibikomere bidakira n’ihungabana.


Ibitekerezo 0