{Abaminisitiri n’inzobere zikora mu biro by’Ubunyamabanga bwa za Guverinoma baturutse mu bihugu 10 by'Afurika bahuriye i Kigali biga uko hanozwa inyandiko z’ibyemezo n’imyanzuro by’Inama z’Abaminisitiri za Guverinoma zabo.}

Ibihugu byitabiriye iyi nama mpuzamahanga y'iminsi itanu ni u Rwanda, Ghana, Malawi, Somalia, Somaliland, Sudani y’Ejyepfo, Tanzania, Uganda, Zambia na Zanzibar .

Aya mahugurwa yatangijwe bwa mbere muri Nzeri 2013 yiswe “Africa Cabinet Decision-making programme”; yasubukuriwe i Kigali kuri uyu wa Mbere, yateguwe n’Ihuriro ry’Ubunyamabanga bwa za Guverinoma z’Afurika (Africa Cabinet Government Network) ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri mu Rwanda hamwe na Adam Smith International ku nkunga ya DFID.

Mark Johnston, Umuyobozi w’iri huriro ry’Ubunyamabanga bwa za Guverinoma z’Afurika yabwiye IGIHE ko muri aya mahugurwa bagiye kwibanda ku kamaro k’Ubunyamabanga bwa za Guverinoma mu gutegura ibyemezo nyabyo by’Inama z’Abaminisitiri.

Yagize ati “Muri Gashyantare uyu mwaka, twagize inama i Addis Abeba muri Ethiopia yahuje abayobozi b’Ubunyamabanga bwa za Guverinoma; abenshi muri rusange bagaragaje ko bugarijwe n’ibibazo by’uko hari ibyemezo bifatwa ariko ntibishyirwe mu bikorwa bitewe ahanini n’uko byateguwe nabi. Ubu tukaba tugiye kwigira hamwe neza uko hajya hategurwa ibyemezo bikwiye hitabwa ku kuba bizashyirwa mu bikorwa, hanarebwa kandi niba koko za Guverinoma zifata ibyemezo nyabyo.”

Mark Johnston yongeyeho ko u Rwanda ruri mu bihugu bishimirwa imikorere myiza mu gufata ibyemezo by’Inama z’Abaminisitiri. Avuga ko rumaze gutangira kwigisha izindi Guverinoma uko zajya zita ku gufazata ibyemezo nyabyo bizashyirwa mu bikorwa, atanga urugero ko no muri iyi nama u Rwanda rwasabwe abaruhagarariye batandatu mu gihe ibindi bihugu byo byagiye bizana abantu babiri gusa.

Kimwe n’ahandi ku Isi, Ubunyamabanga bwa za Guverinoma muri ibi bihugu nibwo bugize ipfundo ry’iyemezwa n’ikurikirana ry’imishinga y’ibyemezo n’imyanzuro by’inama z’Abaminisitiri.

Nyuma y’uko bahuriye bwa mbere i Addis Ababa muri Gashyantare, biteganyijwe ko abagize ubunyamabanga bw’izi Guverinoma 12 bazongera guhura ku nshuro ya kabiri i Accra muri Ghana ku matariki ya 13 kugeza 17 Ukwakira 2014.

Mu mahugurwa i Kigali, yari yatumiwemo ibihugu 12 ariko bibiri Liberia na Sierra Leone ntibyabashije kuyitabira kubera ibibazo by’icyorezo cya Ebola kibyugarije.

{[email protected]}

Photo: James R.