{Ibi ni ibitanganzwa n'Umuyobozi w'Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi, Ikoranabuhanga, n’Uburezi rya Kibungo INATEK Padiri Karekezi Dominique nyuma y'aho bamwe mu banyeshuri binubiye serivisi bahabwa n’ibiro by’ishuri ku bijyanye n’imyishyurire y’amafaranga y’ishuri.}
Amakuru bamwe mu banyeshuri bagejeje ku IGIHE.com, avuga ko bakorerwa akarengane n’ubuyobozi bw’iri shuri butaborohereza kwishyura amafaranga y’ishuri, bityo bakavutswa uburenganzira bwo gukora ibizamini.
Umwe mu baganiriye na IGIHE ariko utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yavuze ko basabwa kwerekana mbere y’iminsi ibiri y’ibizamini icyemezo cy’aho bishyuriye (bordereau de versement), bitaba ibyo ntibabikore ibizami. Bibaza rero ukuntu abanyeshuri biga mu mpera z’icyumweru (week-end) kandi baturuka kure babishobora.
Si ibyo gusa, badutangarije ko niyo bagiye kwishyura, bahura n’imbigamizi, ubwo ushinzwe imyishyurize (recouvrement) Gasana Emmanuel atakira uje nyuma y’amasaha y’akazi, kabindi bo bavugako abenshi muribo biga bakora.
Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi wa INATEK (Institute d’Agriculture, de Technology et Education de Kibungo), Padiri Karekezi Dominique yatangarije IGIHE ko ibyo bivugwa bidafite ishingiro. Avuga ko hari bamwe mu banyeshuri barangwa n’ingeso yo kurimanganya ntibashake gukurikiza amategeko y’ishuri.
Avuga ko ibyemezo na gahunda y’imikorere y’ikigo igenwa n’ubuyobozi bukuru bubyumvikanyeho n’amashami yose agenga amasomo.
Padiri Karekezi atangaza ko abanyeshuri bafite ikabazo cyo gukerererwa kwerekana ko bishyuye amafaranga y’ishuri. Yagize ati: “Ibyo byakozwe kenshi, kandi hari n’abo tworohereza bagatangira amasomo bishyuye amafaranga yo kwiyandikisha gusa, andi bakayatanga nyuma. Nta munyeshuri ushobora kwiga atishyura kuko ikigo gitungwa na minerivali. Ahubwo hari abanyeshuri bagiye bafatirwa mu cyuho bakoze amakosa, bagahanwa. Ikigo kigomba gukurikiza amategeko ya Minisiteri y’Uburezi”.
Ku kibazo cy’uko ushinzwe kwishyuza amafaranga (Gasana Emmanuel) atakira abanyeshuri nyuma y’amasaha y’akazi, avuga ko umurimo wose urangwa no kubahiriza amasaha y’akazi,. We nk’umukozi ayobora atigeze amubonaho iyo nenge ko kandi adashobora kurara mu biro ategereje abadashaka kubahiriza gahunda.
Padiri Karekezi avuga ko abanyeshuri baba bamenyeshwa igihe cyo gukora ibizamini byibura iminsi 15 mbere yabyo kugira ngo bitegure.
Hejuru ku ifoto:Padiri Karekezi Dominique Umuyobozi wa INATEK

Ibitekerezo 0