Ni inkuru yavugishije benshi bari bamaze kwizera ko uyu mugabo wamenyekanye cyane mu gutegura amarushanwa ya Miss Rwanda yakongera kugirwa umwere nk’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwabitegetse.

Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rugaragaza ko umucamanza yirengagije ibimenyetso byatanzwe n’imvugo z’abatangabuhamya.

Bwahisemo kuregera Urukiko Rukuru rusaba ko urubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwahinduka, Ishimwe agahamywa icyaha akazahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 16.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ukwakira 2023, Urukiko Rukuru rwasomye icyemezo kuri uru rubanza rumuhamya icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Umucamanza yavuze ko yagombaga guhanishwa igifungo cy’imyaka 16, icyakora bitewe n’uko ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko igihano cyagabanyijwe kigirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Benshi bahise batangira kwibaza ikigiye gukurikiraho.

Itegeko rigenga ububasha bw’Inkiko mu Rwanda riteganya ko Urukiko rw’Ubujurire rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bwa mbere mu rubanza rwaciwe mu Rukiko Rukuru n’Ubujurire bwa kabiri.

Kuri Prince Kid, mu gihe byaba bibaye ngombwa ko ajurira byaba ari ubujurire bwo ku rwego rwa kabiri kuko ubwa mbere bwabaye ubw’Ubushinjacyaha mu Rukiko Rukuru.

Icyakora mu bujurire bwa kabiri nubwo yabyemererwa bisaba ibintu runaka agomba kuba yujuje ngo abyemererwe.

Itegeko rigaragza impamvu icyenda zishobora gutuma urubanza rujuririrwa bwa kabiri zirimo kuba rushobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu no kuba rwatanzwemo ibihano bidateganyijwe n’amategeko.

Hari kandi kuba urukiko rwarashingiye ku itegeko ritariho, ingingo z’amategeko zitakiriho cyangwa rwaciwe n’urukiko rutabifitiye ububasha no kuba rwaraciwe hashingiwe ku bimenyetso, inyandiko cyangwa imyanzuro byatanzwe nyuma yo gupfundikira urubanza kandi hatabayeho gusubukura iburanisha.

Hari kandi kuba urubanza rwaraciwe n’inteko itubahirije umubare ugenwa n’amategeko, rwarasomwe n’umucamanza utararuburanishije, kuba haratanzwemo igihano kingana n’imyaka 15 n’ibindi.

Icyakora Urukiko rw’Ubujurire ntirwakira urubanza rw’abaregwa baburanye bemera icyaha cyangwa batsinzwe imanza mu nzego zombi.

Birumvikana ko uruhande rwa Prince Kid, rushobora kwisunga iryo tegeko rukareba niba hari ingingo ishobora kururengera rukaba rwajuririra iki cyemezo.

Mu gihe yaramuka abonye ingingo imurengera, ubujurire bwe bukemerwa yakomeza gukurikiranwa ari hanze nk’uko itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ribigaragaza.

Bitabaye ibyo, yahita afatwa akajya kurangiza igihano cyangwa agatekereza gusaba imbabazi Perezida wa Repubulika, nyuma yo gukora kimwe cya kabiri cy’igihano yakatiwe kuko ari bwo yemerewe n’itegeko kuzisaba binyuze mu nyandiko.

Umunyamategeko wunganiraga Ishimwe Dieudonné muri uru rubanza, Me Nyembo Emelyne, yabwiye IGIHE ko atavuga byinshi kuri dosiye y’umukiliya we kuko atarabona kopi y’imyanzuro y’Urukiko ngo harebwe igishobora gukorwa.

Ati “Ubu ntacyo nakubwira ntarabona imyanzuro y’urukiko kuko nubwo basomye icyemezo ariko iyo kopi ntabwo ndayibona, maze kuyibona ni bwo namenya icyo gukora. Barasomye yego ariko umuntu arasoma akareba niba hari ingingo yatuma ajurira."

Yakomeje ati “Mu gihe twasanga ubwo buryo buhari twabikora kubera ko amategeko arabimwemerera. Mu Rukiko rw’Ubujurire habamo impamvu nyinshi, reka mbanze mbone iyo myanzuro, nanavugane na we kuko ibyo dukora byose tubikorana n’umukiliya.”

Ku rundi ruhande ariko Umunyamategeko Me Murangwa Edouard yavuze ko kuba yahita afungwa biterwa n’ibyo urukiko rwategetse.

Ati “Guhita afatwa agafungwa, umucamanza atabitegetse ntabwo yafungwa. Ubundi iyo basoma barabivuga yaba ari no mu Rukiko agahita afungwa. Rero birasaba kureba kopi y’imyanzuro y’urukiko.”

Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko ubwo twandikaga iyi nkuru Ishimwe Dieudonné yari ataragezwa kuri Gereza ya Nyarugenge aho agomba kuzarangiriza igihano.

Mu gihe yaramuka atemerewe kujurira, izindi nzira zishoboka zakunda amaze gufungwa. Izo ni ugusubirashamo urubanza ku mpamvu z’akarengane cyangwa kuburanisha ingingo nshya mu gihe yaba afite ibimenyetso yaburanishije bikirengagizwa cyangwa akabona ibishya.

Hari ukuba kandi yazasaba gufungurwa by’agateganyo mu gihe yazaba yitwaye neza muri gereza n’ibindi.

Ishimwe yakatiwe gufungwa imyaka itanu
Ishimwe yakatiwe gufungwa imyaka itanu