Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2018, ubwo abahinzi bo mu Karere ka Musanze bahabwaga izi mbuto.
Ubushakashatsi kuri izi mbuto bwari bumaze imyaka itanu bukorwa, bukaba bwarakorewe ku mbuto 43. Eshanu muri zo nizo zemejwe, bikaba biteganywa ko zizahabwa amazina n’abahinzi bitewe n’umusaruro wazo.
Bamwe mu bahinzi baganiriye na IGIHE bagerageje izi mbuto, bavuga ko zabaye igisubizo ku buhinzi bwabo kuko zitanga umusaruro mwinshi, bakanasaba ko zatuburwa zigakwirakwizwa mu gihugu hose.
Hakizimana Thomas yagize ati "Zitanga ikizere cy’umusaruro utubutse, kandi kuva nabihinga nkoresha umuti usanzwe nta ndwara nimwe yigeze ibifata, ntibikangwa n’imvura nyinshi, ibyitwa Tire 64 byo ntaho bitandukaniye na Kinigi, ahubwo RAB yongere ababitubura bikwirakwizwe mu bahinzi bose."
Nyirambanjinka Alphonsine we yavuze ko byababereye byiza ku buryo byabahaye umusaruro urenze usanzwe.
Ati “N’uburyohe bwabyo wumva nta makemwa, ikindi kidasanzwe nabonye ni uko nta ndwara ijya ifata ibi birayi, ni ibanga RAB yavumbuye ahubwo babigire byinshi bigezwe hirya no hino mu gihugu."
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RAB, Bucagu Charles avuga ko izi mbuto nshya ari izo kunganira izari zimaze imyaka zihingwa ariko zitagitanga umusaruro uhagije.
Ati "Ikindi ni ukongera umusaruro kuko ibirayi ntabwo bikiri ibyo gutogoswa gusa ahubwo bisigaye bikenewe henshi no hanze y΄igihugu, abatubuzi b’izi mbuto barahari ku buryo zizagera ku bahinzi bose, kandi haracyakorwa ubushakashatsi ku zindi mbuto."
Uyu muyobozi yijeje ko izi mbuto zizakomeza gutuburwa, yizeza aba bahinzi ko zizagera mu gihugu hose.







Ibitekerezo 0