Michel Flesch w'imyaka 61 y'amavuko wari umaze imyaka hafi ine ahagarariye u Bufaransa mu Rwanda uhereye mu mwaka wa 2012, tariki 30 Nzeli 2015 yavuye mu gihugu ahagaritse imirimo ye, ajya mu kiruhuko cy'izabukuru abenegihugu b'Abafaransa bajyamo ku myaka 62 y'amavuko, ishobora kujya munsi bitewe n’igihe umuntu yatangiriye akazi.
Mbere y’uko Ambasaderi Flesch ajya mu kiruhuko, leta y'u Bufaransa yari yarashyikirije leta y'u Rwanda izina rishya ry'uwo yifuza ko yayihagararira, Fred Constant, wari usanzwe ari Ambasaderi w'iki gihugu mu birwa bya Antilles na Guyane, none amezi abaye hafi umunani leta y'u Rwanda itaratanga umwanzuro ku kwemera cyangwa kwanga uwo mugabo.
Mu bijyanye n'imibanire y'ibihugu [diplomacy], ntibisanzwe ko igihugu runaka gitanga izina ry'uwo cyifuza ko yagihagararira hagashira amezi umunani ataremezwa, kugera ubwo harenga amezi ane igihugu runaka kidafite ambasaderi ugihagarariye mu kindi.
Ibi kandi byiyongera ku kuba mu mwaka wa 2012 u Rwanda rwarangiye u Bufaransa guhagararirwa mu gihugu na Hélène Le Gal. Icyo gihe leta y'u Rwanda ntiyamwemeye hashingiwe ku mpamvu z’uko yari icyegera cya Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukunze gushinjwa kenshi kuyigiramo uruhare mu buryo buziguye.
Uku kwamaganira kure Hélène Le Gal nako kwabaye ikindi kimenyetso cy'agatotsi kari mu mubano hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa.
Kwanga bamwe mu bahagararira u Bufaransa mu Rwanda bifitanye isano n’uruhererekane rw’ibibazo
Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rujora bikomeye uburyo u Bufaransa bwijanditse muri politiki y’igihugu, kugeza aho runagize uruhare mu gutera inkunga leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni, ibi bikiyongera ku gutererana abicwaga kandi barashoboraga kubarengera.
U Rwanda rushinja u Bufaransa gutoza Interahamwe zakoze jenoside, ndetse mu minsi ishize Guillaume Ancel wari umusirikare wabwo mu Rwanda mu gihe cya Operation Turquoise, yahishuye uburyo bitwaje ko baje gutabara, nyamara baje kurwanya FPR yari irajwe inshinga no guhagarika Jenoside.
Na nyuma y’ibyo u Bufaransa bwakunze gukoresha abacamanza babwo mu gushyiraho impapuro zo gufata abayobozi b’u Rwanda, ibintu byagiye bifatwa nko kuyobya uburari ngo buhishe ibibi bwakoze mu Rwanda.
U Bufaransa buri mu bihugu bicumbikiye benshi mu bakoze Jenoside, ariko ntibwakunze kugaragaza ubushake bwo kubakurikirana cyangwa kubohereza kuburanishirizwa mu Rwanda nk’uko ibindi bihugu bibikora.

Imitego ya rugondihene: Raporo z'urudaca, icyuhagiro kuri FDLR
Ni kenshi u Bufaransa bwateze u Rwanda imitego inyuranye, hifashishijwe raporo zitandukanye zituruka mu miryango mpuzamahanga bufitemo ijambo rikomeye. U Bufaransa bushinjwa na bamwe mu basesenguzi kuba inyuma ya FDLR no gukorera mu mugongo wa Leta ya Perezida Nkurunziza mu Burundi.
Abasesenguzi kandi bagaragaza ko u Bufaransa buri ku isonga mu gukingira ikibaba FDLR, kuko buyifata nk'iturufu bushobora kwifashisha mu guhirika ubutegetsi mu Rwanda.
Biteye kwibaza byinshi kuba FDLR ishinjwa mu buryo simusiga gufata abagore ku ngufu muri Congo Kinshasa ndetse no gucucura abaturage utwabo, ubwo ntituvuze abo yivuganye muri kiriya gihugu, hanyuma kuri ubu ikaba yaratewe icyuhagiro, igaragazwa nk'umutwe w'abatavugarumwe na Leta y'u Rwanda, kandi mu by'ukuri ari umutwe w'iterabwoba ugizwe n'intagondwa zuzuye amaraso ku biganza.
Nta washidikanya ko uruhare rw'u Bufaransa mu gutera icyuhagiro FDLR ari ntagereranywa, ariko byose bigakorwa umugambi ari umwe; kubangamira u Rwanda mu buryo bwose.
U Bufaransa agatoki ku kandi na Leta ya Perezida Nkurunziza
Mu Burundi abaturage basigaye barabaye nk'imbagwa. Umunsi ku munsi, imirambo yabo usanga iri mu nkengero z'imihanda, abandi biciwe mu bihuru no mu mazu batuyemo, undi mubare munini ugasanga n'uwababuriwe irengero, byose bigizwemo uruhare n'inzego zishinzwe umutekano. Igitangaje cyane, biragoye kuzumva u Bufaransa busohoye itangazo ryamagana ubwicanyi mu Burundi mu buryo bugaragara.
Inararibonye muri politiki yo mu karere duherutse kuganira yagaragaje ko u Bufaransa bushyigikiye Perezida Pierre Nkurunziza, atari uko bwemeranya nawe mu biri kubera mu gihugu ayoboye, ahubwo kubw'imikoranire ya bugufi afitanye na FDLR.
Kwihisha inyuma y’ibibera i Burundi bikitirirwa ko ari u Rwanda rubuza u Burundi amahoro, no kuba inyuma ya FDLR n’ibyo abayigize bibukirwaho mu Rwanda, bitanga indi shusho ku mubano w’ibihugu byombi.
Ibi byiyongera ku buryo u Bufaransa bwagiye bushinja u Rwanda ibintu binyuranye no kwifashisha abacamanza mu gukurikirana abayobozi b’u Rwanda, byose byagaragaje amayeri yo guca intege ubuyobozi bw’u Rwanda kuzindi nyungu bwite z’Abafaransa. Hiyongeraho no gushyigikira raporo zitokoza u Rwanda nk’iyaruzanye mu bwicanyi bwabaye muri Congo, gushyigikira M23 n’ibindi.
Ingufu za Sarkozy zaburijwemo na Perezida Hollande
Mu 2006, u Rwanda rwirukanye Ambasaderi w’u Bufaransa, Dominique Decherf, nyuma y’impapuro zo gufata abayobozi bakuru b’u Rwanda zari zasohowe n’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruguière.
Kuva yasimbura Perezida Jacques Chirac ku buyobozi bw’u Bufaransa, muri Gicurasi 2007 kugeza muri Gicurasi 2012, Nicolas Sarkozy yakoze ibishoboka mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, usubira ku murongo mu Ugushyingo 2009, nyuma y’amezi make mu Rwanda hoherezwa Ambasaderi Laurent Contini.
Uyu nawe yahamagajwe n’u Bufaransa mu mpera za 2011, u Rwanda narwo rwanga kwakira Hélène Le Gal wari woherejwe ngo amusimbure. Nyuma y’amezi atandatu nibwo u Bufaransa bwohereje Michel Flesch kubuhagararira mu Rwanda, we aza kwemerwa.
Kuva yagenda umwaka ushize, amezi abaye ane u Rwanda rutaremeza uwasabiwe kumusimbura. Ubuyobozi bwa Perezida Hollande bukaba bwaragaragaje ko butakomeje inzira yari yatangiwe na Sarkozy mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, ku buryo bisa n’aho bitagishyirwamo ingufu.
Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda ntiyakinze imiryango
Nubwo Ambasaderi Flesch yatangiye ikiruhuko cy’izabukuru, mbere y’uko agenda byahise bitangazwa ko Xavier Verjus-Renard w’imyaka 55, wari Umujyanama Mukuru wa Michel Flesch, ariwe uzakomeza kuyobora ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, mu gihe hategerejwe ko Fred Constant yemezwa cyangwa u Bufaransa bugasabwa gushaka undi.
Umubano ushingiye kuri za ambasade hagati y'u Rwanda n’u Bufaransa utangirira mu 1962 u Rwanda rukibona ubwigenge, aho u Bufaransa bumaze kohereza mu gihugu ba ambasaderi 16, kuva kuri Jean-Marc Barbey wabimburiye abandi kugeza kuri Michel Flesh utarabona umusimbura.


Ibitekerezo 0