Iyi gahunda yashyizwemo imbaraga ndetse mu 2020/2021 biba itegeko ko mu mashuri yose uhereye mu abanza ndetse ku bato bemererwa n’igikombe cy’amata kuri buri wese.
Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga mu buryo bw’ubukangurambaga ndetse inatanga umusanzu wayo mu gufasha abana kubona amafunguro ungana na 40%, ababyeyi bagatanga 60%.
Umunyeshuri abarirwa amafaranga 150 Frw yo kurya ku ishuri ku munsi. Umubyeyi asabwa gutanga 94 Frw na ho Leta igatanga 56 Frw.
Byakomeje kugenda bigorana cyane ko ababyeyi batabyumva neza nubwo abanyeshuri bari babisonzeye. Ku bufatanye n’inzego zitandukanye zishinzwe uburezi mu gihugu birasa naho bigeze mu nzira nziza yo gushyirwa mu bikorwa.
Umubare w’abana bagaburirwa mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye usaga miliyoni 3, 5 mu Rwanda hose kandi ibyo bishimangira intambwe imaze guterwa muri iyo gahunda kuko byageze mu 2020 hagaburirwa abana ibihumbi bitandatu gusa.
Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022 hatangijwe icyumweru cyahariwe kugaburira abana mu mashuri mu Rwanda bihuzwa n’Umunsi Nyafurika u Rwanda rwifatanyijeho n’ibindi bihugu bya Afurika kuwizihiza.
Ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe muri GS Ayabaraya mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, utangizwa n’igikorwa cyo gutera imbuto n’imboga kugira ngo abana bazajye babona indyo yuzuye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu kugaburira abana ku mashuri kandi umusaruro wabyo ugenda ugaragara.
Ati “Tumaze igihe dukora ubukangurambaga ku buryo haboneka uruhare rw’ababyeyi muri iyi gahunda. Ntabwo iragera ku banyeshuri bose ariko twifuza ko buri munyeshuri wiga yagerwaho n’ifunguro.”
Yakomeje agira ati “Kugaburira abana ku ishuri ni uruhare rw’umubyeyi, abesnhi bafite ubwo bushake ndetse hari n’abafite ubushobozi bwo kuba bafasha abana babo kubona ifunguro ku ishuri gusa turabizi ko hari abadashobora kubona n’urwo ruhari ari na yo mpamvu twashyizeho uburyo bwinshi.”
“Ntabwo ari amafaranga gusa dusaba, dukangurira ababyeyi ko niba hari ufite ikibazo cy’ubushobozi bw’amafaranga yakwegera ubuyobozi bw’ishuri bakaganira bagaha umurongo icyo kibazo.”
Minisitiri Twagirayezu yavuze ko nta munyeshuri ukwiye kuvutswa amahirwe yo kwiga ngo ni uko yabuze amafaranga y’ifunguro ryo ku ishuri nk’uko bimwe mu bigo bibigenza aho usanga ko birukana abana.

Uruhare rw’umubyeyi rushobora kutaba amafaranga gusa ahubwo rukaba no gutanga ku myaka yeze kandi hari n’agahunda y’uko umubyeyi ashobora gutanga umubyizi muri gahunda y’uturima tw’igikoni twubatswe mu bigo ariko umunyeshuri akabasha kurya.
Twagirayezu yavuze ko hari gahunda Leta yihaye yo kongera inkunga yatangwaga muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri hagamijwe kuyinoza nubwo atigeza agaragaza ingano y’inkunga izongerwaho.
Amakuru avuga ko hari inzego ziri kwiga ku buryo bushoboka bwo kongera umusanzu utangwa na leta muri iyo gahunda cyane ko benshi bagaragaza ko 56 Frw atangwa kuri buri mwana ari amafaranga make cyane.
Bivugwa ko ayo mafaranga Leta itanga ashobora kwikuba hafi kabiri kubera ko mu gihe inzego zirimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse na Minisiteri y’Uburezi zafata umwanzuro kuri icyo, inkunga ya Leta yazaba 100 Frw kuri buri mwaka urira ku ishuri ariko yiga ataha akiyongeraho 48 Frw.
Kugeza ubu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 Minisiteri y’Uburezi yari yateganyije ko hazakoreshwa asaga miliyari 27 Frw ariko mu ngengo y’imari ivuguruye iyi gahunda yongerewe miliyari 5 Frw.
Amakuru avuga ko hakiri icyuho nibura cya miliyari 8 Frw yo ku ruhande rwa leta kugira ngo iyo gahunda ikomeze kugera ku ntego Minisiteri yihaye muri uyu mwaka w’amashuri.
Muri uru rugendo u Rwanda rufatanya n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa kuko kugeza ubu rimaze gufasha ibigo 136 aho abana 117.000 babasha kurya kuri iyo nkunga.
Abarimu n’abanyeshuri bari mu mihigo
Kuri ubu abarimu bo mu bigo bitandukanye by’umwihariko mu mashuri abanza aho iyi gahunda yashyiriwemo imbaraga bagaragaza ko ari izabafasha mu koroherwa n’akazi bakora.
Umwarimu mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza muri GS Ayabaraya, yabwiye IGIHE ko bagorwaga no kubona abana basinzira mu ishuri bityo ntibabashe kugera ku musaruro wifuzwa.
Ati “Ubusanzwe nyuma ya saa sita hakunze kuba ibibazo bikomeye, usanga abana bari gusinzira mu ishuri kubera inzara kuko hari n’abatahaga ariko ntibabone ibyo kurya mu rugo. Icyo gihe nk’umwarimu kwigisha birakuvuna ariko ubu bigiye kutworohera cyane.”

Abanyeshuri bo muri iki kigo cy’amashuri bagaragaje bihaye intego zo gutsinda kurusha uko byari bisanzwe nk’uko Iyamuremye Bertin wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza yabigarutseho.
Ati “Najyaga nkora urugendo rurerure njya mu rugo, rero ibi bigiye kumfasha kutaruha ntaha kandi bizamfasha kugira ubwenge kandi niteguye gutsinda kuko nintsinda hari ibindi imana izaba yarangeneye kugeraho.”
Kimwe na Mugenzi we Gasaro Sharon bahuriza ku kuba bihaye intego yo kuzazana amanota ya mbere mu mashuri bigamo biturutse kuri iri funguro bagiye kujya bafata kuko bizatuma bakurikira amasomo nta munaniro w’urugendo bafite.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda yo kugaburira abana ku ishuri muri Minisiteri y’Uburezi, Uwineza Divine, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu ibigo bya Leta byose byagezweho n’iyi gahunda kandi ko bari gushaka gushyira imbaraga no mu byigenga nubwo nta bufasha bugenewe ibyo bigo.
Zirimaso Jean Baptiste ufite abana babiri biga yavuze ko yatangiye kubona hari umusaruro bigenda bitanga nubwo ashobora kugira imbogamizi zijyanye n’imitangire y’amafaranga.
Ati “Mbere ntabwo nabyumvaga ariko hari umwana wanjye wundi wiga mu mashuri yisumbuye wabitangiye mbere kandi mbona bigenda bitanga umusaruro. Kuba tubonye ubundi bufasha ubu noneho tugiye gufatanya na leta byose bizakunda.”
Yagaragaje ko hari igihe amafaranga atabonekera igihe ariko izo mbogamizi ziri gushakirwa umuti kubera ko basobanuriwe ko bazajya begera ubuyobozi bw’ishuri bakabiganiraho.
Kuri ubu abanyeshuri 220. 532 biga mu mashuri y’incuke nibo bagaburirwa ku ishuri 2.529.985 biga mu mashuri abanza, 878.525 biga mu mashuri yisumbuye mu gihe 69.074 biga mu mashuri y’ubumenyingiro.





Ibitekerezo 0