Hibanzwe ku gihingwa cy’ibishyimbo, Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga mu kugira abahinzi barangije gutera imyaka muri iki gihembwe kuko iri ku kigero cya 101%.
Intara y’Iburengerazuba igeze kuri 91% na ho umujyi wa Kigali uri kuri 99%, mu gihe Intara y’Iburasirazuba iri ku kigero cya 71,40%. Iyi Ntara yihaye intego yo guhinga ibishyimbo kuri hegitari 110 078, izimaze guterwa zingana na 78 591. Akarere ka Bugesera ni ko kari inyuma na 22,08%, Gatsibo ikaba iya mbere na 104,79%.
Intara y’Amajyepfo iri ku mwanya wa nyuma kuko ahamaze guterwa imyaka hangana na 42% ni ukuvuga kuri hegitari 57 527,6 mu gihe hari hateganyijwe hegitari 136 243,8.
Uturere twa nyuma ni Kamonyi iri kuri 24%, Ruhango yateye imyaka ku buso bungana na 20%, Muhanga ku bungana na 27% na Nyanza igeze kuri 28%.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yabwiye IGIHE ko Intara ayoboye itakererewe gutera imyaka ku bushake ahubwo byatewe n’ibura ry’imvura mu bice bimwe na bimwe biyigize.
Yagize ati “Si ugukererwa nk’uko bivugwa. Abaturage bamwe barateye, abatarateye ni abari batarabona imvura. Dufite igice kinini cy’amayaga cyari kitaragusha imvura ku buryo n’abateye bari bafite impungenge ko imyaka izapfa. Byatumye hari abifata baba baretse gutera ariko bakomeza gutegura imirima bategereje imvura none bayibonye.”
Guverineri Mureshyankwano yavuze ko abatarateye ari ab'aho imvura igitangira kugwa ndetse ko bari barateguye 'imirima bategereje imvura kandi bayibonye kuko iyaguye ejo yageze henshi.”
Uturere twa Ruhango, Muhanga, Kamonyi na Nyanza ni two twari dufite ikibazo kubera ko ubutaka bwatwo bwuma vuba ariko ngo na two abahinzi barimo baratera bashishikaye nyuma yo kubona imvura.
Mureshyankwano yavuze ko yemeranyijwe n’abayobozi b’uturere gushishikariza abaturage bose gutera imyaka bitarenze icyumweru gitaha bakazaba barangije.
Ati “N’ubusanzwe abahinzi iyo babonye imvura bahita bajya mu murima ariko twavuganye n’abayobozi b’uturere ko icyumweru gitaha cyarangirana no gutera.”





Ibitekerezo 0