Ni ubutumwa yatanze ku wa 17 Ukuboza 2023, ubwo yasuraga Akarere ka Gicumbi, akagirana ibiganiro n’abavuga rikumvikana.
Mugabowagahunde yavuze ko Gicumbi ifite amahirwe atandukanye yegerejwe agomba kubyazwa umusaruro arimo Umupaka wa Gatuna ubafasha guhahirana na Uganda.
Yanavuze ko abikorera mu turere tw'Amajyaruguru hagati yabo bafite ubushobozi bwo guhahirana hifashishijwe umuhanda wa Kaburimbo bubakiwe, wa Base- Gicumbi ugera no mu Karere ka Nyagatare.
Yagize ati “Twaje muri Gicumbi ngo tuganire ku iterambere ryaho na bo bazamuke nk'uko muri Musanze hamaze kugaragaza impinduka; ni ibintu tugomba kuganiraho bigakorwa ndetse aho abikorera bafite imbogamizi bakegera ubuyobozi bukabafasha".
“Gicumbi ni umujyi ufite amahirwe agomba kubyazwa umusaruro n'abikorera kuko bamaze gukorerwa n’umuhanda wa kaburimbo uva i Musanze ugaca kuri Base, ukagera mu Karere ka Nyagatare, urujya n'uruza rurakorwa neza nta kibazo.”
Yongeyeho ko Akarere ka Gicumbi gafite inka zitanga umukamo mwinshi kugeza ubu ikibazo cy’amata bavugaga ko abura isoko kikaba kimaze gukemuka ku bufatanye n’Uruganda rwa Inyange.
Abikorera bavuze ko bashimye impanuro bahawe n'Umuyobozi w’Amajyaruguru, bavuga ko igisigaye ari ugukora ingendoshuri mu Karere ka Musanze, bakamenya ibanga ryakoreshejwe, ngo abatuye i Musanze bazamure iterambere ry’Umujyi batuyemo.
Ahimana Fabien wari ubahagarariye yagize ati “Ubutumwa bwa Guverineri bwatugezeho, igisigaye ni ugushyira mu bikorwa iterambere ry'Umujyi wacu, kandi yadusabye ko nidushyira hamwe bazadushyigikira bigashoboka".
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, yasabye Abikorera muri Gicumbi kugira isuku maze inyubako zihari zikagaragaza isura nziza kandi ikagaragara n’aho bakorera ndetse no ku baturage ubwabo
Ubutumwa bwatanzwe hamaze kuba imikino yahuje Abayobozi n’abikorera batuye mu mirenge ya Gicumbi, aho bakinaga umupira w’amaguru wahuzaga abari n’abategarugori ndetse n’uw’abagabo.












Ibitekerezo 0