{Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Guaranty Trust Bank (GT Bank) yibutse abakozi bakoreraga BACAR bakaza kwicwa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.}
Kugeza ubu abakozi babiri nibo bamaze kumenyekana ko bishwe bakorera banki yitwa BACAR yariho icyo gihe, ariko ikaza kugenda ihindura amazina kubera igurishwa ry’imigabane yayo, kugeza aho ibaye GT Bank mu Kuboza umwaka ushize.
Mbonyumuhungu Damien na Nyirimanzi Aimable nibo bamaze kumenyekana ko ari bo bakozi ba BACAR bishwe muri iyo jenoside.
Eugene Muligande, ukuriye ibikorwa by’itumanaho muri GT Bank, yavuze ko "mbere gato ya jenoside, BACAR yirukanye abakozi b’abatutsi ku kazi kubera politiki y’ivangura yariho mu Rwanda. Bityo abibutswe babiri nibo bonyine bari barashoboye kugira amahirwe yo kuguma ku kazi bakoraga, nyamara nabo baje kwicwa jenoside itangiye."
Abafashe ijambo bose bagarukaga ku kuba ubuyobozi bubi bwaratumye jenoside ikorwa ndetse ikaza ifite ubukana. Ngo iyo ubuyobozi buza kuba bwiza, jenoside ntiyari kuba nk’uko na Emmanuel Urimubenshi watanze ubuhamya, yagaragaje uburyo akiri mu ishuri ku Nyange, mu mwaka wa 1997 abacengezi basabye abanyeshuri nawe arimo, kwitandukanya bashingiye ku moko, nyamara barabahakanira bababwira ko bose ari Abanyarwanda.
Muralidhar Anantapur ukuriye ishami rya GT Bank rishinzwe gutera inkunga imishinga n’ubucuruzi, yishimiye aho u Rwanda rumaze kugera rwiyubaka avuga ko ibyabaye mu 1994 bitazongera kuba.
GT Bank yahoze yitwa Fina Bank ni Banki y’ubucuruzi ikorera mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, ikaba ikora no muri gahunda zo gushyigikira imishinga mito n’iciritse.
GT Bank ni banki ikomeye cyane, ikomoka muri Nigeria ariko ikagira amashami asaga icyenda harimo n’iryo mu mujyi wa London mu Bwongereza. Iyi banki yaguriye ibikorwa byayo muri Afurika y’Uburasirazuba harimo n’u Rwanda, aho yaje kugura imigabane y’iyari FINA Bank mu 2013; iyi nayo yari yarahinduye izina irikuye kuri BACAR ari nayo yari iriho mu 1994 kandi abakozi bayo bakaba ari bo bibutswe.
Banki yitwaga BACAR mu Rwanda yashinzwe mu 1983 ikomeza kubaho na nyuma ya Jenoside kugeza mu mwaka wa 2004 ubwo yajyaga mu maboko ya Banki Nkuru y’u Rwanda kubera imicungire idahwitse yayirangaga muri icyo gihe. Muri uwo mwaka kandi nibwo Fina Bank y’Abanyakenya yaguze BACAR. Mu Kuboza 2013, Guaranty Trust Bank, yaguze imigabane ingana na 70% muri Fina Bank Group kuri miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika.













Ibitekerezo 0