Uyu mukobwa utuye mu mudugudu wa Busenyi, Akagali ka Muganza, Umurenge wa Muganza, mu karere ka Gisagara avuga ko yatewe inda ubwo yari afite imyaka 12 y’amavuko, kuri ubu ahetse umwana w’imyaka itatu.
Ubwo yahuraga n’umunyamakuru wa IGIHE avuye ku kigo nderabuzima cya Kirarambogo gufata ibiryo n’imiti by’umwana we kuko agaragaraho imirire mibi n’ibimenyetso byo kugwingira, yamugaragarije ko abayeho mu buzima bushaririye.
Mukarugwiza avuga ko yahuye n’ibibazo byo guterwa inda kubera ko ise ubayara yapfuye na nyina ubabyara akabata akajya gushaka undi mugabo, bituma atangira kubaho nabi aza no guterwa inda n’umusore avuga ko bakundanaga.
Gusa ngo nyuma yo kumutera inda, uyu musore atazi irengero rye yahise amwihakana amubuza no kuzongera kumugera iruhande.
Ibi byaje gutuma atangira kubaho mu buzima bubi bwo guca inshuro ngo we n’umwana we baticwa n’inzara.
Yagize ati “Umwaka ushize nibwo umuntu yambwiye ati ‘ngwino nguhe ikiraka’, yampaye ikiraka, umubyizi ari amafaranga magana atatu, ku mafaranga magana atatu nabashije kugenda ndahinga ncyura umubyizi wa saa munani, saa munani nibwo yankuye mu murima”.
Nkuko bigaragara iyo uhuye na Mukarugwiza ahetse umwana, ubona ari umwana uhetse undi.
Muganira agaragaza akababaro k’ubuzima bubi abayemo, akavuga ko nta cyizere cy’ubuzima afite, kandi yumva yarazinutswe kubyara.
Ati “Nabyaye ntafite gahunda yo kubyara, numva rero ntazongera kubyara kuko n’uyu yananiye kumurera”.
Mukarugwiza avuga ko umuntu wo mu muryango afite ari musaza we kuri ubu atazi iyo aba, na Nyirasenge baturanye mu mudugudu ariko ngo nubwo yigeze kujya amufasha ubu nawe yaramutereranye ntacyo akimufasha, ahubwo ngo birirwa bapfa imitungo y’umuryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Muganza Jeanine Kabaranga, yabwiye IGIHE ko uyu mwana ikibazo cye bakizi ariko ngo yabagezeho baramaze gukora urutonde rw’abazahabwa inkunga y’ingoboka, bityo ngo azashyirwaho ubutaha amaze gutoranwa n’abagize Umudugudu atuyemo.
Kabaranga yakomeje asobanura ko kuri ubu ubuyobozi bw’umurenge bwagerageje kumukodeshereza aho kuba, ariko ikibazo cye kiri kwigwaho ku buryo yafashwa mu buryo burambye.
Kabaranga yizeza ko uyu mwana bazakomeza kumukurikirana no kumuba hafi imibereho ye ikaba myiza, kandi akagira umutuzo kuko agaragara nk’uwahungabanye kubera ibibazo yahuye nabyo.

Ababyeyi bahangayikishijwe n’inda z’indaro ziyongera umunsi ku wundi
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE bagaragaje ko bahangayikishijwe n’inda zitateganyijwe zikomeje guterwa abakobwa babo, bagasaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora kuri iki kibazo.
Vincent Nkundimana avuga ko hari n’abakobwa bagira ingeso mbi akaba bikaba intandaro yo guterwa inda.
Ati “Abo bakobwa bose n’ubu nabakwereka bari hano ku gasantere, baraza bagahita banywa inzoga bagata ubwenge bakajya mu buraya, hari nuheruka kuryamira umwana arapfa”.
Ababyeyi bo mu karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE bavuga ko zimwe mu mpamvu ziri gutuma inda z’indaro ziyongera, harimo amakimbirane agaragara hagati y’abashakanye bigatuma batita kubana babo.
Basanga ibi byacika ari uko habayeho ubufatanye bw’abafite kurera mu nshingano harimo abarezi ababyeyi n’inzego z’ubuyobozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingonga avuga ko ikibazo cy’abana baterwa inda z’indaro n’abakorerwa ihohotera bari gushaka uburyo bwo kugikumira binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo n’umugoroba w’ababyeyi.
Rutaburingonga ati “Ni ikibazo turi gukurikirana kuko icya mbere ni ihohotera, hari gukorwa urutonde kugira ngo tumenye ababa barahohotewe, turimo turabikurikirana ku bufatanye na Migeprof, inama y’igihugu y’abagore n’umugoroba w’ababyeyi, mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa. Ni ikibazo gihari ariko ntabwo bikabije mu karere ka Gisagara”.
Ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato, si icya none mu murenge wa Muganza, abatanga ibitekerezo bakavuga ko abenshi mu baziterwa bashukishwa amafaranga no guhabwa impano n’abagabo cyangwa abasore bababwira ko babakunda.
Iki ndi bavuga, ni uko hari abana b’abakobwa bagira irari ry’ibyo imiryango yabo itabasha kubaha, bigatuma bashukwa.





Ibitekerezo 0