{Croix-Rouge y’u Rwanda yagabiye inka 21 za kijyambere abaturage bakennye kurusha abandi bo mu mudugudu wa Zihare n’uwa Mbeho, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Gisagara, bibumbiye muri Koperative ziri mu dusozi ndatwa twatoranyijwe.}

Asobanura icyo umushinga wo koroza abaturage ugamije, Perezida wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Dr Nzigiye Bernard, yavuze ko icyibanze ari ugukura mu bukene abaturage, cyane cyane bahereye ku bafite inyota n’ishyaka ryo kwiteza imbere.

Yongereyeho ko hakorwa n’ubukangurambaga butandukanye bugamije gukangurira abaturage kuboneza urubyaro, kwirinda indwara ziterwa no kutagira n’isuku n’ibindi.

Dr Nzigiye yasobanuye ko hatanzwe inka 21 ariko ziyongera ku zindi zatanzwe muri aka karere n’bindi bikorwa by’indashyikirwa bateyemo inkunga birimo amazu yubakiwe abana b’imfubyi n’abandi batishoboye, ishuri ribanza ryahubatswe, abana b’imfubyi barihiriwe amashuri n’ibindi.

Aganira na IGIHE, Kamanzi Josephine wagabiwe, yavuze ko nta nka yagiraga, yari atunzwe no kubumba, kandi nta soko ry’inkono rikiboneka, yemeza neza ko inka ahawe izamuhindurira imibereho.

Kamanzi ati“Inka mpawe izamfasha kubona ifumbire, ubundi ikazampa amata ngasezerera bwaki kandi ndabaasezeranya kuzayifata neza, nkazitura nziturira abandi.”

Iyi gahunda ya Gira inka ntabwo Croix Rouge y’u Rwanda iyikorera no mu tundi turere. Izatanzwe muri Gisagara zifita agaciro ka ka miliyoni 10.