Ni bimwe mu byagarutsweho mu nama y’abahagarariye inzego z’abagore muri aka karere uhereye mu Mudugudu. Yateranye kuwa 25 Ukwakira 2023 hagamijwe kurebera hamwe ibyagezweho mu mwaka wa 2022/2023 no kuvugurura imikorere mu mwaka uri imbere.

Mu mwaka ushize Inama y’Igihugu y’Abagore muri Gicumbi yagaragaje ko ibikorwa byayo byibanze ku kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, binyuze mu gutera ibiti by’imbuto birenga 3000 nk’uko bari barabyiyemeje.

Bubakiye ubwiherero imiryango 934 itishoboye, banakangurira abagore kujya mu matsinda abafasha kwiteza imbere. Ibi byiyongera ku gutanga amatungo magufi ku miryango igera kuri 301 no gusubiza mu ishuri abana b’abakobwa bagera kuri 218 batewe inda.

Uwamurera Olive Uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gicumbi, yashimye uruhare n’ubufatanye bw’abahagarariye abagore bitabira ibikorwa byo kuzamura iterambere ry’akarere nubwo bagifite imbogamizi mu kubona ibikoresho bihagije bibafasha gutanga amakuru y’ibyakozwe.

Ati “Turashima ba ‘Mutimawurugo’ dufatanya umunsi ku munsi mu bikorwa by’iterambere. Turacyafite imbogamizi mu kubona ibikoresho bihagije byatuma dutanga raporo z’ibyagezweho n’ingengo y’imari idahagije ariko dukomeze dukore, ibyiza biri imbere”.

Muri iyi nama baboneyeho guhiga imihigo igamije kuzamura ubushobozi bw’abaturage harimo gushishikariza abagore kwegera ibigo by’imari bikabafasha kubona inguzanyo no kwizigamira.

Ikindi ni ukubakangurira kuyoboka serivisi z’ikoranabuhanga ndetse abakobwa bakarushaho kwitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Baniyemeje ko bagomba gushyira imbaraga mu gushishikariza abagore gusezerana byemewe n’amategeko hagamijwe kurwanya amakimbirane mu miryango, guteza imbere umuco w’isuku n’isukura mu ngo n’aho abantu bakorera.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yashimye ubufatanye bw’Inama y’Igihugu y’Abagore mu guhindura imyumvire ya bagenzi babo, avuga ko bagira n’uruhare rukomeye mu kwesa imihigo y’Akarere.

Ati “Turashima uruhare rukomeye mu gufasha ubuyobozi kwihutisha iterambere. Imihigo dukora iba igamije kwihutisha iterambere, mu kuyesa rero haba hakenewe ubufatanye, kandi abafatanyabikorwa ba mbere ni abaturage. Dukomeze dufatanye kubaka umuryango ukomeye kandi ushoboye.”

Akarere ka Gicumbi gatuwe n’abaturage 448.224, abagore bakaba bagera kuri 51,8%.

Ba Mutimawurugo bashimiw eibikorwa bafatanyijemo n'Akarere ka Gicumbi mu mwaka ushize
Ba Mutimawurugo bashimiw eibikorwa bafatanyijemo n'Akarere ka Gicumbi mu mwaka ushize
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge bari mu bari bitabiriye iyi nama
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge bari mu bari bitabiriye iyi nama